Munyantwari yatorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Burengerazuba

Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba ni we watorewe kuyobora abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri iyi Ntara, yunganirwa na Ntaganira Josué Michael, usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubukungu.

Aba ni bo batowe
Aba ni bo batowe

Ni amatora yabereye mu Karere ka Karongi, ahatowe abakuriye urugaga rw’urubyiruko n’abagore hamwe n’abakuriye amakomisiyo ku rwego rw’Intara.

Amatora yo ku rwego rw’Intara akurikiye ayatangiriye ku rwego rw’umudugudu, akagari, umurenge n’uturere, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019.

Munyantwari watorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko azafatanya n’abanyamuryango gukemura ibibazo byugarije Intara.

Yagize ati “Ndizera ko nzafatanya n’abanyamuryango gukemura ibibazo bafite. Hari ibyo Leta yitayeho, ariko buri munyamuryango na we agomba gukemura ibibazo ahereye mu muryango. Nagaburira abana neza ntibazagira imirire mibi, nabarinda kuva mu ishuri ibibazo bizakemuka twiyubakire igihugu cyacu.”

Komiseri wa RPF Sibomana Dieudonné ushinzwe ubuhinzi n’Iterambere ry’icyaro avuga ko basaba abatowe kubahiriza amabwiriza y’umuryango no kugisha inama ku bibazo bahura na byo, asaba abanyamuryango kugira urukundo no gukorera hamwe.

Amatora nk’aya yabaye no mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Majyaruguru batoye Gatabazi JMV ku buyobozi bwawo, Iburasirazuba batora Mufulukye Fred, mu Majyepfo batora Vuganeza Aaron, naho mu Mujyi wa Kigali batora Marie-Chantal Rwakazina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka