Munyampeta yagurishije inka ebyiri yizezwa umuti ukora amafaranga

Umugabo utuye i Kibinja mu Karere ka Nyanza, afatwa n’ikiniga akanihanagura amarira iyo umugore we atanze ubuhamya bw’ukuntu yamuhohoteraga, atarabyihana.

Bamurange yishimira ko umugabo we atakimuhohotera
Bamurange yishimira ko umugabo we atakimuhohotera

Bamurange, ari we mugore wahohoterwaga, avuga ko umugabo we Munyampeta yamukoreye ihohoterwa. Byose byatangiye Munyampeta agurisha inka bari bafite, atagishije inama umugore, nyamara bari barafatanyije kuyigeraho.

Amafaranga ibihumbi 250 yakuye muri iyo nka yayahaye abatekamutwe bari bamubwiye ko ari ayo kugura umuti wifashishwa mu gukora amafaranga(Print), kandi ko bawubonye bamuha ayo bakora.

Ngo baje kumubwira ko umuti baguze ari uw’ubwoko bubi, ko hakenewe undi, aragenda agurisha n’inyana ya ya nka yari yasigaye mu rugo. Yayigurishije ibihumbi 80 by’Amafaranga y’u Rwanda, ariko na none biza kurangira amafaranga yizezwaga atayabonye.

Muri ibyo bihe byombi umugore yamubazaga aho yashyize ayo mafaranga akamubwira nabi, akanamukubita.

Ngo yigeze no kugurisha ibiro 300 by’ibishyimbo bari bejeje, n’amafaranga ibihumbi 60 umugore yari yakuye mu itsinda, yose agera ku bihumbi 180, ayaha abari bamubeshye ko bagiye kumushakira perimi (uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga). Na yo ngo yamupfiriye ubusa kuko ya perimi ntayo yabonye.

Bamurange agira ati “Byageze aho nshaka no kwigendera kuko nabonaga ntabyo ndimo, ariko natekereza ko nta mubyeyi ndi bugende nsanga, ngahama hamwe, ahubwo ngahora nsenga Imana ngo izamumpindurire.”

Baje kugendererwa n’abafashamyumvire b’umuryango urwanya ihohoterwa mu ngo abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC), barabigisha nuko umugabo arahinduka none ubu babanye neza, ndetse baranasezeranye kandi mbere barabanaga bitemewe n’amategeko.

Banabaye abafashamyumvire mu kurwanya ihohoterwa mu ngo, ariko iyo Bamurange ari kuvuga uko Munyampeta yari amubaniye, iyo ageze aho avuga ko yashatse kwigendera kenshi akabibuzwa n’ubupfubyi afatwa n’ikiniga, umugabo na we bikaba uko.

Munyampeta avuga ko ubu yahinduye imyitwarire akaba abanye neza n'umugore we
Munyampeta avuga ko ubu yahinduye imyitwarire akaba abanye neza n’umugore we

Munyampeta avuga ko ikiniga agiterwa no kuba yaribabarije umugore atarahumuka ngo abone ko ibyo amukorera atari byo.

Agira ati "Numvaga ko nta jambo ry’umugore mu rugo, nkumva kandi ibyo yakorerwa byose ntacyo bitwaye. Nyamara nasanze atari byo, kuko aho twatangiriye gutekerereza iby’urugo rwacu twembi ubu twanateye imbere".

Ubu baba mu nzu nini y’ibyumba bine n’uruganiriro nyamara mbere bari batuye muri nyakatsi, kuko n’ubwo inzu yabo yari isakaje amategura uruhande rumwe, ahasigaye hari ibyatsi. Baguze n’inka ya kijyambere, iri hafi kubyara.

Munyampeta ati "Hari abatumva aho nkura amafaranga yo gukora ibyo byose, bagatekereza ko niba, nyamara si byo. Mbikesha gufatanya n’umugore wanjye. Nta n’ubwo nkipfusha ubusa umutungo w’urugo."

Munyampeta avuga ko atanakivunisha umugore we mu mirimo yo mu rugo. Ubwo mbere bavaga guhinga agakaraba akajya kwitemberera, ubu ngo barataha akamufasha, yaba ari guteka akamufasha umwana, cyangwa agasukura mu rugo.

Ati "Hari ababona mfatanya n’umugore bakavuga ko yampaye inzaratsi, nkabihorera kuko namaze kubona akamaro ko gufatanya n’umugore wanjye mu rugo rwacu."

Bamurange na we avuga ko bagenzi be bari bazi ukuntu yabanaga n’umugabo we nabi ubu bakaba babanye neza, bajya baza kumubaza uwamuhaye umuti ngo na bo bazajyeyo.

We ngo ababwira ko nta wundi muti yamuhaye uretse kuba yarihanganye akanasenga, hanyuma Imana ikamuzanira RWAMREC yabahaye inyigisho zatumye umugabo we ahinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka