Mukagahunde abonye inzu nyuma y’imyaka irenga 10 acumbika

Mukagahunde Anastasie w’imyaka 65 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abonye icumbi nyuma y’imyaka irenga 10 amaze acumbikirwa n’abagiraneza.

Mukagahunde yemeza ko akibona inzu yahindutse ku buryo abaturanyi bamwibazaho
Mukagahunde yemeza ko akibona inzu yahindutse ku buryo abaturanyi bamwibazaho

Mukagahunde Anastasie yarokokeye Jenoside mu Karere ka Kirehe i Rusumo.

Avuga ko Gacaca zitangiye yahunze ahahoze ari iwe kubera guterwa amakenga n’uwamutsembeye umuryango w’abantu bane kuko ngo yahoraga amubwira ko amusengerera bakiyunga.

Ati “Nahunze i Rusumo kubera amagambo nabwirwaga n’uwanyiciye abana n’umugabo. Yaraje arambwira ngo nimusengerere maze twiyunge. Nahise mpahamuka mpitamo guhungira mu Mutara.”

Inzu yashyikirijwe Mukagahunde n'ibikoresho byayo bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 8 na 10
Inzu yashyikirijwe Mukagahunde n’ibikoresho byayo bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 8 na 10

Guhunga iwe byatumye abaho acumbikirwa n’abagiraneza. Ashima ibitaro bya Nyagatare byamuhaye icumbi, akemeza ko nyuma y’aho arigereyemo amaze kubyibuha.

Agira ati “Abaganga bangiriye neza cyane, ndashimira umusaza wacu Kagame utoza abanyarwanda urukundo, bose ndabasabira ku Mana nta kindi nashobora, ubu narabyibushye abantu barantangarira cyane.”

Dr Ernest Munyemana umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko mbere yo kuba abaganga babanza kuba abanyagihugu.

Avuga ko n’ubwo benshi bazi ko bahura n’abaturage ari uko barwaye ariko ubundi inshingano z’umuganga ari ukwegera abaturage bakaganirizwa uburyo bakwirinda indwara.

Mukagahunde n'umuryango we bashyikirijwe inzu n'ubuyobozi bw'ibitaro bya Nyagatare n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Mukagahunde n’umuryango we bashyikirijwe inzu n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Mu kubegera ngo bituma bamenya ibibazo byabo ari na yo mpamvu bagomba kugira uruhare mu kubikemura.

Ati “Mbere yo kuba muganga ubanza kuba umunyagihugu. Umunyagihugu mwiza ni umenya akababaro ka mugenzi we, ni yo mpamvu twasabye akarere umuntu twafasha tukamushakira icumbi na we akagira imibereho myiza nk’abandi.”

Murekatete Julliet uyobora Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ashima ibitaro bya Nyagatare uruhare byagize mu gufasha Akarere gukemura ikibazo cy’amacumbi ku batishoboye.

Mu ruganiriro rw'inzu yahawe ni uku hameze
Mu ruganiriro rw’inzu yahawe ni uku hameze

Asaba n’abandi bafatanyabikorwa gutera ikirenge mu cyabo kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira imibereho myiza.

Agira ati “Turashimira abaganga ariko na none turasaba n’abandi bafatanyabikorwa dufite bakwiye gufatiraho urugero, abarimu bihuje buri wese agatanga 1000 twabona amazu menshi kandi baba badufashije gukemura ibibazo by’amacumbi.”

Uretse inzu Mukagahunde yaguriwe mu mudugudu wa Nkonji Akagari ka Rutaraka Umurenge wa Nyagatare, yanashyiriwemo ibikoresho byo mu nzu, harimo intebe, ibitanda n’imifariso, ashyirirwa amazi mu rugo, agurirwa umurima muto wo guhinga ndetse ahabwa ibiribwa n’amafaranga ibihumbi 300 byo kumufasha kwikenura mu bindi yakwifuza.

Yanahawe ubwisungane mu kwivuza we n’abazukuru be ndetse n’umukobwa we babana.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Nyagatare kagomba kubaka amazu 830 y’abatishoboye gusa ngo imbogamizi ikaba ari imvura nyinshi irimo kugwa muri ibi bihe.

Inzu Mukagahunde yahawe irimo matelas n'ibitanda bimeze neza
Inzu Mukagahunde yahawe irimo matelas n’ibitanda bimeze neza
Mukagahunde yahawe inzu n'umurima wo guhingamo
Mukagahunde yahawe inzu n’umurima wo guhingamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka