Mukabalisa Donatille yongeye gutorerwa kuyobora Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite

Hon Mukabalisa Donatille, wari umaze imyaka itanu ayobora inteko ishinga amategeko, yongeye gutorerwa kuyiyobora ku majwi 80 kuri 80.

Mukabalisa Donatille atowe ku majwi 80/80
Mukabalisa Donatille atowe ku majwi 80/80

Mukabalisa wongeye gutorerwa kuyobora Inteko ishinga amategeko, akomoka mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, akaba amaze imyaka 13 mu Nteko ishinga amategeko.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 62 y’itegekonshinga, umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko aba agomba guturuka mu mutwe wa Politike utandukanye n’uwo Perezida wa Repubulika akomokamo

Ibyo ni byo byakumiriye Depite Rukurwabyuma John ukomoka mu Muryango FPR Inkotanyi washatse kwiyamamariza uwo mwanya agakumirwa n’iyo ngingo.

Ku mwanya w’umuyobozi wungirije w’Inteko ishinga amategeko ushinzwe iby’amategeko, hatowe Hon Mukabagwiza Edda ukomoka mu mutwe wa Politike wa FPR Inkotanyi ku majwi 75. Kuri uyu mwanya Mukabagwiza akaba yari ahanganye na Hindura Jean Pierre wagize amajwi 5.

Ku mwanya w’Umuyobozi wungirije ushinzwe imali n’abakozi, hatowe Musafaziri Harerimana ku majwi 76, wari uhanganye na Dr Habineza Frank wabonye amajwi 4

Hon Mukabalisa Donatille amaze gutorwa yashimiye Perezida Kagame kuba yaje kuyobora uyu muhango, ashimira umuryango Nyarwanda wabatoye ndetse anashimira Abadepite bamugiriye icyizere we na bagenzi be bagiye gufatanya kuyobora Inteko ishinga amategeko.

Ibyo byabereye mu muhango wo kurahiza abagize Inteko ishinga amategeko igiye gutangira manda y’imyaka 5, uwo muhango ukaba wari uyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu muyobozi nakomeze ayobore kuko ubushize yitwaye neza. gusa azarusheho gushishikariza abadepite kwegera abaturage kurenze uko bicara muri za futeri zo mu nteko

kayijamahe yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

ubundi fpr imyanya ifite munteko nihafi 70 bariya bagore batowe bose nabo muri fpr bariya burubyiruko nuko uwabamugaye nuko ubundi ariyamatora nayiki mbona arimihango

ego yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

Ibyo mwadusezeranije tugiye kubibapimiraho

Ndagijimana Adeodatus yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka