Mujye mutwishyuza umwenda w’inshingano tubafitiye - Perezida Kagame
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwibutsa abayobozi inshingano zabo mu gihe baba bibagiwe cyangwa bazirengagije, kuko ari ko kazi bashinzwe.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2017, mu kiganiro yagiranye n’abatuye bo mu Murenge wa Matimba n’uwa karangazi ho mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati “Bagenzi banjye dukorana nabo bagerageza kwihutisha ibintu, hari ubwo ibibazo bibabana byinshi bakibagirwa. Ntago dushaka abibagirwa ariko mu gihe byabaye mujye muhaguruka mwishyuze kuko ni umwenda tubafitiye ni uburenganzira bwanyu.”
Yakomeje agira ati" Mujye mubibabaza igisubizo nikitabanyura mushake izindi nzira mubitugezeho tubibabaze, kuko ni uburenganzira bwanyu."
Yibukije aba baturage ko bagomba gukomera ku mutekano w’igihugu, kandi buri wese akabigiramo uruhare, kugira ngo hatagira mugenzi we uhungabana.
Ati" Buri wese akwiye kuba umurinzi wa mugenzi we, akaba n’umurinzi w’igihugu muri rusange kuko Umutekano iyo ubuze, amashuri, ubuzima, umusaruro uva mu bikowa bitandukanye Ntuboneka. Umutekano iyo ubaye muke uhungabanya buri kintu."

Perezida Kagame kandi mu ruzinduko yagiriye muri iyi Mirenge yombi yibukije abayobozi ko batagomba kujya bikubira ibyagenewe abaturage, abasaba kugira ubufatanye hagati yabo n’abaturage buri wese ashyira mu bikorwa uko bikwiye inshingano ze.
Ati “Bagira gutya bagafata amafaranga ya za mitiweli bakayashyira mu bindi. Ibyo ntago ari byo.”
Perezida Kagame yijeje abaturage ba Karangazi kubakiza umwijima n’udutadowa
Aganiriza abaturage bo mu Murenge wa Karangazi, yabijeje ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo ibagezeho amashanyarazi bakava mu mwijima kandi abizeza ko biri kwihutishwa kugira ngo ayo mashanyarazi abagereho.
Yanabasabye kandi gufatanya bagakora ibibateza imbere bakikura mu bukene, ngo kuko nta Munyarwanda waremewe Gukena.
Ati" Mwiheranwa n’amateka yatumye abantu bakena. Nimuze tuyasige inyuma, dufatanye mu mbaraga dufite nk’Abanyarwanda tuve mu bukene, kuko tutaremewe ubukene."
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri aka Karere ka Nyagatare rwakomereje ahubakwa Hoteli ya EPIC no ku ruganda ruconga amabuye yo mu bwoko bwa Granite rukayabyazamo "amakaro" akoreshwa mu bwubatsi.




Ohereza igitekerezo
|
ndishima cyane nkiyo mbonye umukuru wigihugu ukunu abakeneye gutega amatwi abaturagebe nkareba abayobozi binzego zibanze uburyo bakir ababagan ahhh bagiye bigira kuntore izirusha intambwe Kagame abandi bantu bameze nkawe neza abakozi bakora muri migarasio inyanza nabo gushimwa abagawa mubagaye abogushimwa mubashime
Nyakubahwa uri Intangarugero bose bakurebereho pe natwe turagukumbuye iburengerazuba. Imana ibane namwe.
Nukuri nyakubawa numubyeyi uzirikana abaturage akamenya ibyabageza kwiterambere
Perezida wacu turamukunda cyane nakomereze aho ark natwe azadusure mukarere ka kirehe mukoze.
njye nicara nkareba amahirwe abanyarwanda bafite , ku isi hose iyo ukirikiye amakosa ugasoma ukareba uko isi iyoborwa , usanga ntahandi kwisi yose wasanga umuyobozi wiha gahunda akajya yegera abaturage be akamenya ibibazo byayo kandi agasiga abikemuye, uyu ni umwihariko w’u Rwanda gusa ntahandi uzabisanga , nibyo inzego zibaze ziba zarabikemuye byinshi ariko na President agashaka akanya akabasura bagasabana , IBI NI UMWIHARIKO W’U RWANDA , vive notre President PAUL KAGAME
abanyarwanda dufite amahirwe kugira President w’igihugu Paul Kagame utwegera igihe tumushakiye akadukemurira ibibazo duhura nabyo mubuzima bwa muri munsi
ninde utwakwishimira umuyobozi mwiza dufite koko? ninde utahagaruka ngo ashimira Imana kubw’igihugu kiza dufite? naho kubaho mubuzima umuntu ahura ni ibibazo bigakemuka hakaza ibindi bigakemuka gutyo gutyo nibwo buzima bwo kwisi, kugira umuyobozi mwiza nkuyu tuba tuziko isaha ni isaha ikibazo twita ikingutu azaboneka tukagicoca kigacyemuka ibi biruta kure kugira ZAHABU , , Mana warakoze kuduha Paul Kagame
kugira President nkuyu w’umuhanga ushyira mugaciro agakunda abaturage ayobora , akita cyane ku gucyemura ibibazo bafite , kandi ibi rwose abanyarwanda president Paul Kagame arabidukorera , ukwa8 kuradutindiye rwose ngo twongere tukwitorere
mbega ibihe byiza ,gusurwa na President republika kandi ibibazo bigakemuka , ibi bitwereka uburyo dufite igihugu kiza ndetse ni imbere heza, gukomezanya nawe ni amahirwe kandi ni umugisha ukomeye kubana bacu kuko bazaba mugihugu kiiiiza cyane ,
abanyarwanda nukuri tujye twishimira ubuyobozi bwiza dufite, burya ngo nubwo ntazibanya zidakomanya amahembe , ariko ni byiza kugira umuyobozi mukuru w’igihugu nkuyu utwegera tukamubwira ibibazo byacu kandi bigakemuka, ibi abanyarwanda tuba dukwiye kubyishimira ,
urakoze cyane preident wacu , ibi ni ugutanga ikizere kiza kumunyarwanda, ndetse bikaba ikosora kumuyobozi uziko adakora ibyo ashinzwe gukora azabibazwa, kugira umuyobozi mwiza nnkuyu wegera abayobozi ntako bisa , turagushimira cyane President wacu
Hari igihe twabayeho dufite ubuyobozi bubi butegera abaturage, niyo bwasura za komine bikaba ari ugutanga amabwiriza yo kwica no gutoteza abaturage, none ubu twishimira kuba dufite ubuyobozi bwiza bwegera abaturage bukabakemurira ibibazo. Imana izakomeze iturindire igihugu n’abayobozi dukomeze twibere muri paradizo.