Muhoza: Abana bazahagararira abandi barizeza kurwanya ihohoterwa
Abana bazahagarira umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, baravuga ko bazihatira kuwanya ihohoterwa rikorerwa bagenzi babo, haba irishingiye ku gitsina, iryo ku mibiri no gutotezwa bigira ingaruka zitandukanye ku mibereho y’umwana.
Ibi aba bana bakaba babigarutseho nyuma yo gutorerwa guhagararira bagenzi babo ku rwego rw’umurenge wa Muhoza akarere ka Musanze, mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20/08/2012.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza, bwasabye aba bana kuzitwara neza mu matora ku rwego rw’akarere, kugira ngo badatenguha bagenzi babo babatoye babafitiye icyizere. ’

Nsanzabandi Andre ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza mu murenge wa Muhoza yagize ati: “Turibwira ko inama twabagiriye zo gutora abo mubona bazitwara neza mwazubahirije, bityo nabo tukabifuriza kuzatsinda kugeza ku rwego rw’igihugu”.
Uyu muyobozi avuga ko aba batowe bafite inshingazo zo gukangurira abana bagenzi babo gukunda ishuri, kwirinda ibiyobyabwenge, kubaha ababyeyi, kubungabunga ibidukikije kandi bakazajya bakorana n’inzego za leta hagamijwe kubungabunga uburenganzira bw’umwana.
Komite yatowe ikaba igizwe n’abana batandatu bayobowe na Channel Mugabekazi, nka Perezida na Patience Isimbi nka visi Perezida.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|