Muhima: Laguna Motel yafatiwemo abanywaga yafunzwe kubera umwanda no kutarinda abantu Covid-19
Nyuma yo gufatwa ku nshuro ya kabiri itubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 no kugira umwanda, Laguna Motel iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge yafunzwe.
- Laguna Motel iherereye ku Muhima mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yabitangaje kuri iki cyumweru nyuma yo gusanga abantu 128 mu kabyiniro k’iyo hoteli(nto) basinze, barengeje saa ine z’ijoro kandi bacucikiranye ku buryo bukabije.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari aho yasanze abantu barenga 50 mu cyumba gisanzwe kiraramo umuntu uje kuhacumbika, ibyo bikaba bihabanye cyane n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ati "Nta rutonde rw’abantu bagana iyi motel ushobora kubona hano(bagomba kuba biyandikishije mbere), hari icyumba twafatiyemo abantu 50, ibi byateza ikibazo Abanyarwanda muri rusange".
Nyiri moteli witwa Dr Musangwa Jean wari unafite igice kivurirwamo amaso, arashinjwa gukoreramo serivisi z’ubuvuzi agashyiramo n’akabari ndetse n’akabyiniro kandi bitemewe.
Yireguye avuga ko kuba abantu banywereye inzoga muri "corridors" z’iyo nyubako na we asanzwe yishyurira ubukode, ibyo ngo atari we wabibazwa.
- Laguna Motel yafatiwemo abantu 128 bacucikiranye bari mu kabyiniro barengeje amasaha yo gutaha
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko mu byumweru bitatu bishize nabwo Laguna Motel yari yafatiwe mu makosa yo gushyiramo akabari, ikaba yaraciwe ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, agira ati "Uyu munsi tukaba twafashe ibyemezo birimo no kuhafunga burundu kuko nta n’ubwo ari ahantu hasa neza, hari umwanda".
Abafatiwe muri iyo moteli na bo bagiye bacibwa amafaranga ibihumbi 25 buri muntu, ndetse hari n’abaraye muri sitade i Nyamirambo nk’uko Ikigo cy’Itangazamakuru RBA cyabitangaje.
Umunyanakuru wa RBA avuga ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru muri iyo moteli hagaragaraga amacupa yashizemo inzoga, ndetse hari n’ayamenetse yari yandagaye kugera no hanze.
- Uretse amacupa y’inzoga yari mu byumba, no hanze yari yandagaye
Amakosa abafashwe bashinjwa ahanishwa ihazabu y’amafaranga 10.000 Frw kubera kutubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, ihazabu ya 10.000 Frw kubera kurenza amasaha yo gutaha mu rugo, ndetse no gufatirwa mu kabari bitangirwa ihazabu ya 25.000 Frw.
Ibi byiyongera ku kuba umuntu iyo yafashwe ataragera mu rugo amasaha yashyizweho yarenze, ashyirwa ahantu habugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 akarara yigishwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umucuruzi wafashwe yashinze akabari cyangwa nyiri inzu yafatiwemo abantu benshi begeranye kandi bitemewe, acibwa ihazabu y’amafaranga 150.000 Frw akanafungirwa serivisi zose yari yemerewe gutanga.
- Laguna Motel irashinjwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|