Muhima: Abagizi ba nabi bambuye umucuruzi
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri, mu Murenge wa Muhima, akagari ka Kabeza umudugudu wa Sangwa, abagizi ba nabi bagabye igitero ku mu ajenti (agent) wa MTN ucururiza ku muhanda unyura imbere y’ibiro bya ARDI (munsi y’ahahoze RIAM), baramushimuta bamujyana mu gashyamba bamwambura amafaranga yari yakoreye, agerageje kwirwanaho baramukomeretsa bikomeye.

Cyari igitero gisa n’icyateguwe kuko n’abanyerondo bagerageje gutabara batewe amacupa abandi baterwa amabuye.
Umwe mu banyerondo wavuganye na Kigali Today yavuze ko atari uwo mu agent wenyine wibwe, kuko ngo hari n’umugabo wari utashye anyuze aho byabereye akagwa mu gaco k’abo bajura bakamwambura isakoshi yari afite.
Abamubonye bavuga ko yakomerekejwe cyane ndetse akamburwa amafaranga abarirwa mu bihumbi 400frw na telefone ebyiri.

Aho uwo mu agent yibiwe hari hamaze iminsi havugwaho ko haba umutekano muke, haba ku bahakorera n’abahanyura batashye kuko abajura bahita bamanukira mu gisambu kiri hepfo yahoo, cyegeranye na ruhurura iva mu mujyi ijya muri Nyabugogo.
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo se byarangiriye aho?Abanyerondo batsinzwe kweri. None se babonye ko byabaye intambara, kandi bihereranye umuntu , kuki batamutabirije inzego zisumbuye ngo zibafashe gutabara uwo muntu (umu agent) wari uri mukaga? Kweri kweri mu Rwanda ruyobowe na PAUL KAGAME?
Saa kumi n’ebyeri? Oya muratubeshya. Ariko niba ari byo, AMABANDI yongere ahagurukirwe , kandi si muri KIGALI gusa; urebye mu RWANDA hafi yahose, haravugwa ubujura bw’ingeri zose. NTIBIKWIYE RWOSE. INGAMBA ZIKAZE ZONGERE ZIFATWE.