Muhima: Abacitse ku icumu rya Jenoside bageneye inkunga y’ingoboka bagenzi babo

Itsinda ryo ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rihuriyemo Abanyamuhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryakusanyije inkunga y’asaga ibihumbi 300 by’Amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka bagenzi babo bagizweho ingaruka na Guma mu rugo.

Umurenge wa Muhima
Umurenge wa Muhima

Ni igikorwa bakoze ku Munsi w’Intwari z’u Rwanda tariki 01 Gashyantare 2021, ku bufatanye bw’umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside ku rwego rw’umurenge wa Muhima, nk’uko n’ubusanzwe babigenza mu bindi bikorwa byo kubunganira mu gihe bafite ibibazo by’ubuzima bugoye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nizeyimana Olivier De Maurice uhagarariye IBUKA mu murenge wa Muhima aganira na Kigali Today, yavuze ko icyo gikorwa bagitekereje nyuma yo gusanga hari bagenzi babo bashobora kuba barahuye n’ingaruka zikomeye z’ubuzima muri iyi minsi Umujyi wa Kigali umaze muri gahunda ya Guma mu rugo kubera Covid-19.

Agira ati “Abacitse ku icumu rya Jenoside urabizi ko baba batuye ahantu hatandukanye, ku buryo mu bihe bya Guma mu rugo bigoye kumenya uko bose babayeho, ruriya rubuga rwa WhatsApp duhuriyeho rwadufashije guhanahana amakuru tumenya uko buri muntu abayeho”.

Ati “Urabizi ko n’ubusanzwe hari abacitse ku icumu baba bafite imibereho igoye, hari abahabwa inkunga y’ingoboka ya FARG ariko hari n’abatayibona. Muri iyi minsi rero hari abo byahumiye ku mirari, tuza gusanga tugomba kwishakamo ubushobozi ababishoboye batanga uko bifite tubasha gukusanya amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 300.”

Nyuma yo kwishakamo ubwo bushobozi, bashyizeho komite igizwe n’abantu batatu bakoranye n’abahagarariye IBUKA ku rwego rw’Akagari, babafasha kumenya abakeneye inkunga cyane kurusha abandi, hanyuma bakora urutonde rw’abantu 18 babagabanya iyo nkunga.

Mu bagejejweho iyo ngoboka harimo umubyeyi w’abana batatu witwa Mukarukaka Belancille wari usanzwe akora ubucuruzi bwo kwirwanaho wenyine, ngo abashe gutunga abana aho ari mu icumbi ry’umugiraneza mu Nyakabanda.

Ni nyuma y’uko umuntu wari waramutije inzu byabaye ngombwa ko ayikenera ngo ayibikemo ibikoresho byo kubaka.

Mukarukaka aganira na Kigali Today yagize ati “Icyo nshima cyane ni uko tugira abavandimwe bajya badutekerezaho, kuko inkunga baduhaye yatumye tumanura Imbabura”.

Ati “Iminsi 14 ni myinshi cyane, urabizi ko n’ijoro rimwe bavuga ko ribaga imbyeyi, rero baradufashije cyane ubu naguriye abana akawunga n’ibishyimbo. Ni ukuri agafu baduhaye kazabe nk’aka wa mukecuru wo muri Bibiliya wagize ati igiseke cyanyu ntikikaburemo ifu”.

Undi wahawe kuri iyo ngoboka ni umusaza witwa Uwayisaba Jean Baptiste wamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, we by’umwihariko asanzwe ari mu mibereho itamworoheye na buhoro kubera uburwayi bunyuranye bumusaba guhora kwa muganga kandi aba wenyine, ariko nawe byibuze arashima Imana ko yakoreye mu bavandimwe bakabasha kumuzirikana muri ibi bihe bitamworoheye.

Uwayisaba agira ati “Baramfashije cyane kuko nta kintu na kimwe nari mfite, ariko nahise nguramo udukara n’utuntu two kurya Rwose barankoreye cyane kandi bazakomeze bajye batuvuganira nkatwe tutava mu nzu, njyewe mfite tije mu kaguru”.

Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu murenge wa Muhima, no mu buzima busanzwe bagira ibikorwa byo gufatana mu mugongo kimwe no mu bihe byo kwibuka.

Nizeyimana yabwiye Kigali Today ko bafite umushinga munini barimo gutegura wo gutunganya filime mbarankuru (documentaire) kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Muhima, igikorwa avuga ko kizabasaba ubushobozi bwo mu rwego rwo hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igikorwa cy’indashyikirwa peeee! Intore nyazo,mukomereze aho!!!!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Birashimishije kubona Abacitse ku icumu muri Muhima,badategereza inkunga zituruka ahandi, muri Leta yacu nziza cyangwa mubaterankunga bandi, batabanje kwishakamo igisubizo ubwabo. Ni ikimenyetso cy’Urukundo, ishyaka, Ubutwari n’Ubuvandimwe bibaranga. Imana y’i Rwanda Ikomeze Ibafashe kwifasha no kwishakamo ibisubizo, aho kwiheba!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka