Muhanga: Uruganda rw’amakaro ruzatwara asaga miliyari 28frw

Mu Karere ka Muhanga hari kubakwa uruganda rw’amakaro ruzuzura rutwaye amafaranga asaga miliyari 28frw, rukaba ruzatangira gusohora amakaro mu kwezi kwa Kanama 2023 ku bushobozi bwo gukora metero kare zisaga ibihumbi bine ku munsi.

Imwe mu mashini izajya inogerezwamo ibumba
Imwe mu mashini izajya inogerezwamo ibumba

Ni uruganda rw’Abanyarwanda rwitwa Mountain Ceramic Campany Ltd, ruzakora amakaro mu ibumba risanzwe, ubu hakaba harimo gushyirwamo imashini zabugenewe mu gutunganya ibumba, kubaka ububiko bw’ibumba, aho gutunganyiriza amakaro no kuyasohora mu ruganda.

Ni uruganda ruzakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukora amakaro, rukaba ruzajya rukoresha hafi abakozi 300 ku munsi.

Umukozi ushinzwe gukurikirana imyubakire y’uruganda Eric Bugingo avuga ko, uruganda rufite intego yo gukora amakaro ajyanye no kugabanya ibitumizwa mu mahanga, mu rwego rwo kwimakaza gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.

Imirimo yo kubaka uruganda iri kurangira no mu bice by'inyuma
Imirimo yo kubaka uruganda iri kurangira no mu bice by’inyuma

Agira ati, “Tugamije gukora ibituma dutera imbere tugabanya imisoro yatangwaga mu gutumiza amakaro hanze, hagamijwe iterambere ry’Igihugu n’umuturage muri rusange”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bizimana Eric avuga ko bahisemo guha uburenganzira, uruganda rwa Mountain Ceramic ngo rukorere mu cyanya cy’inganda cya Muhanga.

Avuga kandi ko kuba haje uruganda rutunganya ibumba rukaribyaza amakaro ari mu buryo bwo gukora ishoramari rigezweho, kuko wasangaga ububumbyi bw’amatafari gusa budatanga umusaruro ukenewe kuko ababikora batateraga imbere ku muvuduko ukenewe.

Agira ati, “Wasangaga hari ubwo umuntu ubumba amatafari amara nk’ukwezi nta bakiriya arabona, birumvikana ko uwamukoreye yabaga atarahembwa, ibyo rero bihombya ishoramari kuko ibumba rikomeza gukoreshwa mu buryo gakondo budatanga umusaruro”.

Abatangiye imirimo yo kubaka uruganda bavuga ko kuba rwarahaje rwatumye babona amafaranga batangira kwikenura, kandi ko nirwuzura abazabonamo akazi nabo bazaba ari benshi kuko ruzakoresha abasanzwe n’ubundi bakura ibumba mu bishanga bikikije Umujyi wa Muhanga.

Iterambere ry’Inganda mu Karere ka Muhanga ryitezweho gutanga imirimo ku basaga ibihumbi icumi, abo bose bakaba bagira uruhare mu kuzamura Umujyi wa Muhanga haba ku kuwususurutsa no kuzamura abawusura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka