Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire

Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kurushaho gutanga umusanzu mu kwimakaza ihame ry’uburinganire baharanira kubyaza umusaruro amahirwe abegereye ku buryo bungana, no gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabavutsa kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo.

Guverineri Kayitesi yibutsa urubyiruko ko rutaba imbaraga z'igihugu rurebera abakora ihohotera
Guverineri Kayitesi yibutsa urubyiruko ko rutaba imbaraga z’igihugu rurebera abakora ihohotera

Babivugiye mu nama yahuje urubyiruko rubarirwa muri 300 n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO), ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

Urubyiruko rwitabiriye iyo inama rwari rwiganjemo abamotari, abakora muri resitora na hoteli, abiga muri kaminuza, abanyonzi, abafite ubumuga, abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero n’abarimo abatanga serivisi z’ikoranabuhanga zo kohererezanya amafaranga.

Urubyiruko ruhamya ko zimwe mu mpamvu zituma habaho ubusumbane hagati y’umuhungu n’umukobwa biterwa n’imyumvire ishingiye ku muco wa kera wo gukandamiza igitsina gore, wakunze kutuma muri bamwe badashaka guhinduka.

Urubyiruko rwiyemeje guharanira kurwanya ihohoterwa
Urubyiruko rwiyemeje guharanira kurwanya ihohoterwa

Uwo muco kandi wakunze no gutuma abagabo bakomeza kumva ko ari bo bari hejuru y’abagore nta burenganzira bafite bigakurura amaimbirane mu rugo n’ihohoterwa, icyakora ngo ibyo byose urubyiruko rubigizemo uruhare byacika.

Mukarukundo Charlotte yavuze ko yasobanukiwe uburyo butandukanye bwo kwirinda ihohoterwa nyuma y’ibiganiro bagejejweho.

Agira ati “Mu by’ukuri ibi biganiro byadufunguye amaso, kuko twamenye uburyo abashaka kuduhohotera bakoresha burimo kuduha impano, kutwizeza imirimo ndetse no kudushakira akazi gahenze, navuga ko ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo kwitondera bene aba bagabo".

Muhayimana Jacques yavuze ko yasobanukiwe uruhare rwe mu kwimakaza uburinganire ndetse no kwirinda ihohoterwa kubera ibiganiro, akifuza ko byazajya bigezwa no mu rubyiruko rwo mu cyaro.

Agira ati “Ibiganiro byatumye menya uruhare rwanjye mu kwimakaza Uburinganire harimo kudaharira imirimo yose umugore wanjye, kumufasha mu bikorwa biteza urugo imbere, ndetse no kumurinda abagerageza kumuhohotera mu mirimo ya buri munsi".

Rwabuhihi asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa
Rwabuhihi asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba urubyiruko kuzirikana intero yarwo y’uko ari imbaraga z’Igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose bityo abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu kugera ku nzozi zabo.

Agira ati “Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu, bityo mukaba mugomba guharanira kuba umusemburo w’impinduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose kugira ngo biteze imbere ndetse bateze imbere igihugu, asaba urubyiruko ko bagomba guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Musangwa Theoneste, yavuze ko urubyiruko muri ako karere bazaharanira kuba umusemburo w’impunduka muri byose, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe, igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

Urubyiruko rwahawe ibiganiro uko rwarushaho kurwanya ihohoterwa
Urubyiruko rwahawe ibiganiro uko rwarushaho kurwanya ihohoterwa

Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, aho muri uyu mwaka yateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka