Muhanga: Urubyiruko rwafashijwe kwikura mu bukene rwiyemeje guhindura abandi

Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bahawe imashini zo kudoda baratangaza ko bagiye kwikura mu bukene bukabije, kandi bagafasha na bagenzi babo kwiga umwuga w’ubudozi kuko wizeweho kubateza imbere.

Imashini bahawe zirimo n'izigezweho zikoresha amashanyarazi
Imashini bahawe zirimo n’izigezweho zikoresha amashanyarazi

Umuryango FH Rwanda watanze izo mashini 36 zidoda ku buryo bugezweho, ugaragaza ko nibura wizeye ko muri gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo iciriritse nibura urwo rubyiruko ruvuye mu mubare w’abatagiraga akazi bikaba biri mu ntego zawo zo gufatanya na Leta kurandura ubukene bukabije mu batuye ibice by’icyaro.

Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, rugaragaza ko rwahuraga n’ibibazo bikomeye byo kubona icyo rukora haba ku basanzwe bararangije amashuri yisumbuye, cyangwa abataragize amahirwe yo kwiga.

Ibyo byatuma ruhugira mu mirimo isanzwe ikorwa mu cyaro irimo n’iy’ubuhinzi n’ubworozi, ariko iyo mirimo ngo ntibinjirize uko babyifuza, bagahitamo kujya ahakorerwa indi mirimo ngo bigireho ari naho bakuye kuba abadozi.

Niyonambaza Violette avuga ko bagannye iy’ubudozi barebera kuri bagenzi babo, bavuga ko nyuma yo kumenya kudoda bakodeshaga imashini bakadoda bakishyura ubukode buri kwezi, abandi bakabura n’ayo gukodesha.

Agira ati “Njyewe nakodeshaga imashini nkoresha nize ubudozi ndebeye ku bandi bafashijwe na FH mbere, ni uko nanjye ndabimenya none bampaye imashini nziza idoda isirifira, bizatuma ntongera gukodesha kuko hari igihe natahiraga ubukode gusa, ngiye kureba uko njya gukorera ahari amashanyarazi ubundi niteze imbere nanjye nzigisha na bagenzi banjye”.

Ndahayo Martin wize kudoda, avuga ko yabuze igishoro cyo kwigurira imashini maze ahitamo gukomeza ubuhinzi ariko butamwinjirizaga, none ashimishijwe no kuba yahamwe imashini izamufasha kwikura mu bukene.

Agira ati “Nahingaga ariko nta nyungu nyinshi nakuragamo, ubwo mbonye imashini igiye kunyunganira niba ntari guhinga mbe ndi kudoda nzaharanira ko na bagenzi banjye batera imbere dufatanye hano urubyiruko turakundana ndumva twakorera hamwe kugira ngo tuzagere ku musaruro vuba”.

Umukozi w’umushinga FH Rwanda ukorera mu Murenge wa Cyeza watanze izo mashini, Prudence Ndagijimana, avuga ko biri muri gahunda yabo yo kunganira Leta kurwanya ubukene bukabije mu baturage by’umwihariko abatuye mu byaro, kurwanya ubukene uhereye mu rubyiruko bikaba bitanga icyizere cyo kubaka ejo heza h’igihugu.

Abakobwa babyariye iwabo n'abarangije bakabura akazi bari mu bahawe imashini
Abakobwa babyariye iwabo n’abarangije bakabura akazi bari mu bahawe imashini

Agira ati “Uyu munsi turizera ko nibura abantu 36 baraye batakiri umuzigo wa Leta mu kubabonera akazi, biyongerye ku bandi 10 twari twahaye imashini mu Kagari ka Kigarama, twahisemo kubaha imashini kuko ntabwo warwanya ubukene bukabije udahereye mu rubyiruko, ntabwo wagera ku iterambere urubyiruko rusigaye inyuma”.

Umunyambanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Cyeza Mukamutari Valerie, asaba urubyiruko kubyaza amahirwe ibikoresho bahawe kugira ngo nibinagira ikibazo babashe kubyisanira no kurushaho kwiteza imbere.

Agira ati “Nimugende mwishyire hamwe noneho mubone uko mupiganira kudodera abantu benshi kandi buri wese ku bumenyi bwe ashyireho ake, mudodere amashuri mujye no mu Mujyi wa Muhanga mupiganire kubadodera, ni bwo muzarushaho kunguka natwe tuzababa hafi”.

Mukamutari asaba uru rubyiruko kugira ubunyangamugayo bakirinda ubwomanzi n’indi myitwarire mibi yatuma ibikoresho bipfa ubusa aho kubibyaza umusaruro.

Abahawe ibikoresho barimo abakobwa babyariye iwabo, abarangije amashuri yisumbuye bakajya no mu myuga, n’abarangije amashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka