Muhanga: Urubyiruko rugiye gushyirwa mu makoperative y’ubucukuzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gutekereza guhuriza urubyiruko mu makoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.

Amakoperatice y'urubyiruko mu bucukuzi yafasha kurwanya ubushomeri
Amakoperatice y’urubyiruko mu bucukuzi yafasha kurwanya ubushomeri

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko urubyiruko nirugana ubucukuzi, ruziteza imbere kandi imbaraga zarwo zikavugurura ubucukuzi usanga bukorwa n’abakuze mu buryo bwa gakondo, cyangwa bukozwe mu kajagari.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, atangaza ko bimwe mu bitera ubushomeri mu rubyiruko, birimo kuba umubare munini w’ururangiza amashuri utajyanye n’ukenewe ku isoko ry’umurimo, bigatuma bamwe babura icyo bakora.

Yongeraho ko usanga mu myaka ishize politiki y’uburezi bw’u Rwanda yari ishingiye ku burezi rusange, ibyo nabyo bikaba bitakijyanye n’isoko ry’umurimo, ari nayo mpamvu byahindutse ubu urubyiruko rukaba rurimo kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, kuko ari ho urangije kwiga ashobora kubona icyo akora byihuse.

Minisitiri Mbabazi avuga ko impamvu urubyiruko rutabona akazi biterwa n'uko ibyo biga bidahuye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo
Minisitiri Mbabazi avuga ko impamvu urubyiruko rutabona akazi biterwa n’uko ibyo biga bidahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Minisiteri y’urubyiruko kandi igaragaza ko kuba inzego z’abikorera mu Rwanda zicyiyubaka bituma urubyiruko rubura aho rukora, ari nayo mpamvu u Rwanda rwashyizeho politiki yo korohereza abashoramari, gushinga inganda hagamijwe guha amahirwe urubyiruko.

Agira ati "Ba rwiyemezamirimo baciriritse n’inganda ziciriritse niho usanga akazi k’urubyiruko rutunganya iby’iwacu. Hari igihe usanga nk’uruganda rumwe rwatanga akazi ku bantu 1000 kugeza ku 5000, ibaze dufite inganda 10 kuzamura akazi kaba kabonetse".

Zimwe mu ngaruka z’ubushomeri mu rubyiruko, harimo gutwara inda zitateganyijwe mu bakobwa, gukoresha ibiyobyabwenge no kujya mu muhanda, bikagira ingaruka ku Gihugu kuko iyo ubuzima bw’urubyiruko buhungabanye, bitakaza icyizere cy’Igihugu cy’ejo hazaza.

Ubuyobozi buvuga ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa n'abakuze bagakoresha urubyiruko
Ubuyobozi buvuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’abakuze bagakoresha urubyiruko

Ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko byigaragaza henshi mu Gihugu, ariko Leta ikomeje gushaka ibisubizo, birimo gushishikazira urubyiruko kugana ubuhinzi bwa kinyamwuga, kwiga imyuga no kujya mu mirimo y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu Karere ka Muhanga aho usanga imirenge 11 muri 12 ikagize ibonekamo amabuye y’agaciro, ariko ugasanga abacukuzi bafite kompanyi ari bakuru gusa, bagakoresha urubyiruko mu kubona umusaruro ariko rwo ntirubonemo inyungu ihagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko, iyo mbogamizi igiye gukurwaho urubyiruko rugashyirwa mu makompanyi acukura aho gukorera abandi gusa.

Agira ati, "Dufite amabuye y’agaciro kandi atanga akazi ku rubyiruko ariko ugasanga, rwo ntirwitabira ubucukuzi ku giti cyarwo, ibyo bituma ruguma mu bukene Kandi imbaraga zarwo zikenewe mu guteza imbere ubwobo n’umuryango yabo, niyo mpamvu tugiye kurushyira mu makoperative y’ubucukuzi rukiteza imbere".

Meya Kayitare avuga ko urubyiruko rugiye kujyanwa mu bucukuzi
Meya Kayitare avuga ko urubyiruko rugiye kujyanwa mu bucukuzi

Minisiteri y’urubyiruko igaragaza ko mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko binasaba kurutoza gukora hakiri kare, kuva ku myaka 16 rukimara guhabwa indangamuntu, urubyiruko rugatangira kwitoreza gukora ku mirimo iwabo bakora, kuko bakomeza gukura bayikunze kandi ikabaha icyerecyezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka