Muhanga: Umwana w’amezi atanu yapfuye ahejejwe umwuka n’ikiringiti

Umubyeyi witwa Amani wo mu Karere ka Muhanga arasaba ababyeyi kujya bibuka kugenzura abana babo bakiri bato kuko bashobora guhura n’impanuka zanabageza ku rupfu, kuko uwe byamubayeho agapfa azize kwizingira mu byo bari bamworoshe.

Uwo mugabo avuze ibyo nyuma y’uko apfushije umwana we w’umukobwa w’amezi atanu, ubwo nyina yamusigaga aryamye akajya kwahira ubwatsi bw’amatungo magufi, yagaruka agasanga umwana yizingiye mu kiringiti yaheze umwuka.

Uwo mwana w’uruhinja ngo yari afite amashagaga ku buryo buri gihe yashakaga kwiyegura, ari byo byatumye yizingira mu kiringiti kimuheza umwuka ashaka kweguka birangira apfuye.

Amani avuga ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mbere ya saa sita ari bwo byabaye, umugore we yasize abikiriye umwana we akajya gushaka ubwatsi bw’amatungo azi ko adatinda kandi umwana asinziriye nta kibazo.

Agira ati “Yari asanzwe amusiga amubikiriye umwana agasigara asinziriye, ejobundi nibwo yamusize ajya kwahira utwatsi tw’amatungo tworora, atashye asanga umwana yizingiye mu kiringiti, yabuze umwuka”.

Avuga ko umwana yaje gukanguka nyina ataraza agerageza kwibyutsa nk’uko yari asanzwe ashaka kweguka by’abana b’impinja, ari naho yizingazingiraga mu byo yiyoroshe.

Agira ati “Gusiga umwana mu nzu ugakinga ntabwo byakongera kandi n’abandi babyeyi bumvireho kuko abana barakubagana cyane, hagize undi byabaho byambabaza cyane. Ni yo mpamvu nisabira ababyeyi kudasiga abana bonyine kuko mu nzu habamo impanuka nyinshi cyane”.

Usibye uburangare bwo gusiga umwana mu buriri bikamuviramo urupfu, hari n’igihe abana bahanuka ku buriri bakavunika cyangwa habaho inkongi z’umuriro bagahira mu nzu, n’ibindi byago bishobora kubabaho iyo basigaye bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ubuzima ni ishuri niyihangane

Alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Abagore n’abakobwa Niko bamera ntabwo bita Ku bana,ntibagira impungenge zimpanuka z’abana,ntibagira nurukundo,kuko ibyo bakora byo guta impinja nta musore cyangwa umugabo wabikora

Kush yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

Umukobwa aba umwe agatukisha Bose ntago twese twanga abana bacu ni kimwe nuko hari abagabo cg abasore batera inda bakazihakana numwana yavuka bakamwanga ntago uriya mubyeyi yari yanze umwana we wimuvugiraho nabi.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Ese uertse kuba byabereye mu Karere ka Muhanga ko utatubwira Umurenge, Akagari etc. Gusa ntibibuza ko message itambuka ariko bisigira amatsiko abasoma inkuru nkaho ituzuye!!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 23-02-2021  →  Musubize

Ntakundi akomeze kwihangana gusa ababyeyi bajye birinda amakosa nkayo rwose

Nizeyimana Daniel yanditse ku itariki ya: 23-02-2021  →  Musubize

Turifuzako mugufata ADN bagabanya ibiciro maze rubanda rugufi natwe tukisangamo

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Iyi makuru irababaje !ariko iranigisha .

Dynite yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Iyi makuru irababaje !ariko iranigisha .

Dynite yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka