Muhanga : Umwana na nyina batoraguwe ku rugomero rwa Nyabarongo bapfuye

Mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga ku rugomero rwa Nyabarongo, hatoraguwe umurambo w’umubyeyi uhetse umwana bapfuye, bigakwa ko batwawe na Nyabarongo.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, ariko Umuryango wa ba nyakwigendera ukaba wari watangiye gushakisha ababuze, nawo wemeje ko babonetse barapfuye.

Murumuna wa Nyakwigendera Murekatete Philomene avuga ko murumuna we yavuye aho yari atiye, agiye ku isoko ahetse umwana, avuye mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Nkoto, Umudugudu wa Mataba, mu Karere ka Karongi, agiye mu isoko mu Mudugudu wa Dusenyi mu Kagari ka Nyagisozi, mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe.

Ubwo Nyakwigendera yari amaze guhaha ataha ngo nibwo yatwawe n’umugezi wa Mbirurume, aburirwa irengero kugeza mu gitondo cy’uyu munsi ubwo yarohorwaga ku rugomero rwa Nyabarongo mu Karere ka Muhanga.

Agira ati, "Niwe batubwiye ko bamurohoye n’umwana, RIB yaduhamagaye ngo tuze kubatwara, ariko na n’ubu imvura iri kugwa, nta bushobozi bwo kugerayo dufite baracyari Muhanga, turasaba ko ubuyobozi bw’umurenge bwadutabara, urumva gushyingura imirambo ibiri natwe uterwa yiteguye, turasaba ubufasha"

Asaba ko hakubakwa ikiraro ku mugezi wa Mbirurume kuko icyambu cyaho cyangiritse, bigasaba ko abantu bambukamo n’amaguru, akifuza ko batabarwa kuko Mbirurume na Mwogo ikunze kwica abantu benshi.

Agira ati, "Abantu benshi barapfa pe badutabare batwubakire ikiraro kuko nta bundi buryo bwo kwambuka utanyuze mu mazi".

Nyakwigendera ngo yari abyaye rimwe yapfanye n’uwo mwana w’imfura ye, imirambo yari imaze iminsi mu mazi kuko ngo yabuze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Murambi atangaza ko bamenye ayo makuru bakamenyesha Umuryango wa ba Nyakwigendera, ariko ko nta bufasha bari bigeze baka ko niba babukeneye babimenyesha Umurenge.

Agira ati, "Nitwe twabibabwiye ariko ntabwo bigeze basaba ubufasha, ubwo niba ariko byagenze batubwira natwe twabahamagara tukareba uko imodoka y’Akarere yabafasha kuzana imirambo".

Naho ku kijyanye n’iteme kuri Mbirurume ngo hariho amateme abiri ntiwamenya ahandi bavuga ko rikenewe bakaba bazabisuzuma bakamenya aho ari ho.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ntacyo ruradutangariza kuri uru rupfu turakomeza kubikurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka