Muhanga: Umuyobozi w’Akarere araye atanze ibaruwa isaba kwegura

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yashyikirije ibaruwa isaba kwegura Inama Njyanama y’Akarere.

Uwamariya Béatrice
Uwamariya Béatrice

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, yabwiye Kigali Today ko iyo baruwa yageze ku bunyamabanga bw’Inama Njyanama kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeri 2019 mu ma saa sita z’amajywa bukaba busuzumwa kuri uyu wa gatatu tariki 04 Nzeri 2019 hagakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

Shyaka uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga avuga ko zimwe mu mpamvu uwari umuyobozi w’Akarere yashingiyeho asaba kwegura ari uko atari agifite umuvuduko wo kujyana n’iterambere ry’Umujyi wa Muhanga nk’Umujyi wunganira Kigali.

Ni byo Shyaka yasobanuye agira ati "Yanditse agaragaza ko urebye imbaraga bimusaba ngo abashe kugendana n’umuvuduko usabwa ku bikorwa by’umujyi wa kabiri kuri Kigali, atagishoboye kujyana na wo".

Icyakora Shyaka ntiyemeza niba koko hari ibyo Uwamariya yaba yarananiwe gukora koko nk’uko hari aho byagaragaye ku bandi bayobozi beguye.

Shyaka avuga ko nta kindi kintu kibi cyagatumye umuyobozi w’Akarere yegura usibye uko we yiyumva mu bushobizi n’inshingano ze.

Avuga ko kwegura k’umuyobozi w’Akarere atabihuza n’uko abandi bayobozi barimo kwegura mu tundi turere kuko we ashinzwe Akarere ka Muhanga gusa. Icyakora ngo yakomeje kujya abyumva akanabisoma mu binyamakuru.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Shyaka Theobald avuga ko mu gihe Umuyobozi w’Akarere yabagejejeho ibaruwa asaba kwegura, abandi bayobozi babiri bungirije b’Akarere bo bakiri mu mirimo yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABABAGORE NUBUNDI BABA BAGIYE MU MIRIMO KUBWUMUTUNGO KAMERE BABA BAHEREJE BYABIFI BININI NIMUKABESHYE ISI NGO BABA BATOWE CG BATSINZE IBIZAMINI IBYO TURABIZI. INGARUKA ZIMIKORERE NIMIYOBORERE MIBI NIRYATEKINIKA RYO KUBASHYIRAMO MUBESHYAKO BATSINZE, MUBONA BAKORA BATE BAGIYE MUKAZI GUTYO BATITEGUYE BATIGEZE BANATEGANYA, WASUNIKA UMUNTU NGO GENDA HARIYA AKAHAMARIKI KWELI!! SISTEME WE GENDA WISHE IGIHUGU UDINDIJE RUBANDA RWOSE HAKWIYE IMPINDUKA MU MIYOBORERE NIMIKORERE YIGIHUGU, MUZEHE AHINDURE IZO ZA SISSITEME RWOSE TURAMWEMERA CYANE

KING yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka