Muhanga: Umuhungu na se basezeraniye rimwe

Umusaza witwa Gakwavu Damien n’umuhungu we, Ngirimana Ferdinand bo mu Mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Masangano mu Murenge wa Nyabinoni, basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’imbere y’Imana n’abagore babo, nyuma y’imyaka igera kuri 20 baba n’abo bashakanye.

Umuhungu na se basezeraniye rimwe
Umuhungu na se basezeraniye rimwe

Gakwavu w’imyaka 65 avuga ko umugore we w’isezerano yitabye Imana, akishumbusha undi bamaranye imyaka 18, bakaba ari bwo bahisemo gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Gakwavu avuga ko mu byatumye adahita yemera gusezerana n’umugorewe we wa kabiri mu buryo bwemewe n’amategeko, yari akimwigaho ngo arebe niba ari inyangamugayo, ariko akaba amaze kumwizera.

Agira ati “Nari nkiga ku mugore ngo ndebe uko yitwara niba adasahura umuryango, ariko maze kumwizera da ! Iyo mbona ibintu bikendera nari kumwikiza ngashaka undi”.

Uwimana Liberatha washakanye na Gakwavu, avuga ko bitari byoroshye kubaho mu buzima bwo kugenzurwa kuri buri kimwe, kuko mu rugo harangwagwa urwikekwe, ariko ashimira abayobozi begereye imiryango nk’uwabo bakabereka ibyiza byo guhsyingirwa, byemewe n’amategeko umugobo we akava ku izima.

Bari bateguriwe gato
Bari bateguriwe gato

Agira ati “Nakomeje kwihanganira kubaho muri ubwo buzima, nkumva nta cyizere cyo gukomeza umuryango, ariko ubu ndishimira ko mvuye mu buraya nkaba mbaye umugore wemewe n’amategeko”.

Umuhungu wa Gakwavu witwa Ngirimana Ferdinand, we avuga ko yari amaze imyaka 20 ashatse, akumva gushyingiranwa n’umugore mu buryo bwemwe n’amategeko, byatuma azajya amusuzugura ntazongere kugira ijambo.

Ngirimana avuga ko yaje gutandukana n’umugore we akishakira undi bakimukira mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze kubyarana kabiri bagatandukana akagaruka ku mugore we wa mbere, ari na we basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Agira ati “Nahoraga nshwana n’uyu mugore bigeze aho arahukana sinirirwa njya kumucyura ahubwo nshaka undi, ariko we arananira kurenza uyu, mpitamo kumusiga ngaruka kubana n’uyu, dushyira imbaraga hamwe twemeranya kongera kubana”.

Basangiye ibyishimo by'ubukwe
Basangiye ibyishimo by’ubukwe

Umugore wa Ngirimana avuga ko yishimiye kuba noneho abaye umugore wemewe n’amategeko kuko yumvaga afite agahinda ku mutima, kuko yakekaga ko n’ubundi umugabo we azamuta akigendera.

Agira ati “Ndishimye kubera gahunda yo gusezeranya yaje bakatwigisha umugabo akemera ko noneho nanjye nakwemerwa n’amategeko. Nahoraga nkeka ko azanta akongera akagenda ariko noneho mpaye Imana icyubahiro, kuko tugiye no kwambikana impeta kwa padiri ndishimye cyane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Umudugudu wa Cyanika mu Kagari ka Masangano mu Murenge wa Nyabinoni, wari usanzwe ari uw’ibibazo birimo ubuharike, gucana inyuma n’amakimbirane mu miryango.

Meya Kayitare na we ari mu batashye ubu bukwe
Meya Kayitare na we ari mu batashye ubu bukwe

Avuga ko Umudugudu wa Cyanika watoranyijwe ngo ukorerwemo amarushanwa yo kuba umudugudu uzira ibyo byaha, kugira ngo ube intangarugero mu Ntara y’Amajyepfo, utarangwamo ubukene, kurwanya amakimbirane, by’umwihariko kugira imiryango ibanye mu buryo bwemewe, n’amategeko, kurwanya imirire mibi n’igingwira no kuba intangarugero.

Agira ati “Bumwe mu buryo bwo guca ubwo buharike no kubana mu buryo butemewe n’amategeko, ni ugukumira ko hagira izindi ngo zivuka zidasezeranye tuzajya dukurikirana mu Midugudu yose, imiryango tubona ishobora kuvuka mu buryo butemewe isezerane, tunarushaho gusezeranya isanzwe ibana kugira ngo dukumire ingaruka zikomoka ku kubana bitemewe”.

Imiryango 14 ni yo yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko mu Mudugudu wa Cyanika, ikaba yahawe impano zitandukanye zirimo n’ibiryamirwa, mu rwego rwo kuyifasha kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Woow,ibi bintu Ni byiza;uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wari uteguye neza kdi wagenze neza.Ndasaba kdi abasigaye bakibana badasezeranye gufatira kuri uru rugero bagasezerana byemewe n’amategeko.

NDORIYOBIJYA Azarias yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Ndabona Umukazana angana n’uwakabaye Nyirabukwe.Ubukwe no Kubyara ni impano ikomeye twahawe n’imana.Tujye tuyishimira twirinda gukora ibyo itubuza.Nibwo tuzabaho iteka mu bwami bwayo.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Mbega igikorwa cyiza be cyakozwe n, ababaturage birashimishije cyane!!!

Aho byabereye byiza kurushaho Ni umuntu UMWANA made basezeraniye rimwe.

Dushimiye n, ubushobozi bwashyizemo ubukangirambaga bakifanya n, ababaturage;

Mayor turamushimiye cyane!!!!

Frederic MBIREBE yanditse ku itariki ya: 18-10-2023  →  Musubize

Uyu munsi Mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro wari uteguye neza. Umugore wo mu cyaro amaze kumenya ko nawe yagira uruhare mu iterambere rye , n’igihugu muri rusange. Turashimira imiryango yabanaga itarasezeranye kuba yarafashe iya mbere igasezerana byemewe n’amategeko, tunaboneraho no gusaba imiryango ibana idasezeranye nabo kugana ubuyobozi bagafata icyemezo

Ruzindana Fiacre yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

TWISHIMIYE UBWOBUKWE BIRINDE UBUHARIKE

ndereyimana abdoulkarim yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka