Muhanga: Umuco w’ubusumbane ku isonga mu guhembera ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuryango uharanira gushishikariza abagabo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), ugaragaza ko ubusumbane bw’abagabo n’abagore bwigaragaza buterwa n’uko abantu barezwe mu muco wo kumva ko abagabo aribo bashoboye gusa.

Imwe mu mirimo Abanyarwanda bahuriraho igaragaza ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore harimo gukama inka, gutegura ibiribwa no gukora isuku mu rugo, uburenganzira ku mutungo no gufatanya ku mirimo yo mu rugo.

Murekatete n'Umugabo we basanga koko batarahagaze neza mu nshingano bigatuma bashwana bitari ngombwa ikosa bavuga ko batazongera kugwamo.
Murekatete n’Umugabo we basanga koko batarahagaze neza mu nshingano bigatuma bashwana bitari ngombwa ikosa bavuga ko batazongera kugwamo.

Abagore usanga ngo badashaka ko abagabo bataha kare kugirango batiyenza cyangwa ngo batareba amakosa ashobora gukorwa mu rugo, bigatuma abagabo babona urwaho rwo gutinda mu kabari no guhombya imiryango yabo.

Abagabo nabo kandi ngo baracyafiye imyumvire yo kumva ko ari bo bategeka ibijyanye n’imibanano mpuzabitsina inoze, ariko ugasanga ntibaramenya neza igihe umugore aba ananiwe kubera imirimo, kubera imiterere y’umubiri nk’urugero atwite cyangwa ari i mugongo bigatuma habaho ohohoterwa eishingiye ku gitsina.

Umuryango RWAMREC umaze guhugura imiryango 180 mu Karere ka Muhanga ariko kuri gahunda ndende mu myaka ya 2030 ubwuzuzanye n’uburinganire hagati umugabo n’umugore buzaba bwagezweho mu Rwanda, nyuma y’uko Parezida wa Repurika Paul Kagame nawe yemeye ko u Rwanda ruzagira uruhare mu kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Rudasingwa avuga ko ikibazo cy'ubusumbane mu ngo giterwa n'uko abantu barezwe kubera umuco gakondo.
Rudasingwa avuga ko ikibazo cy’ubusumbane mu ngo giterwa n’uko abantu barezwe kubera umuco gakondo.

Ibyo umuryango RWAMREC ugaragaza kandi unabihuriyeho na benshi mu banyarwanda baba abaciriritse n’abifashije yemwe ngo no mu bakomeye nk’uko bigaragara mu mugambi igihugu cy’u Rwanda cyafashe wo kuba nibura mu mwaka umwe uhereye mu kwezi kwa Nzeri 2014 kugeza muri Nzeri 2015 abagabo n’abahungu ibihumbi 10 nibura bazaba bamaze gusobanukirwa no gusinya ku nyandiko zabugenewe zigaragaza ko bashyigikiye kandi bemera ibyiza by’ubwuzuzanye ku mugabo n’umugore.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko ashingiye ku byo yibonera n’ubunararibonye afite mu by’abashakanye abona neza ko abagabo b’abanyarwanda bakunda icyubahiro iwabo ari nacyo gituma batsikamira abagore.

Ati “Wabishaka utabishaka njyewe maze imyaka 18 nshatse kandi ushobora kureba umugabo ukabona ishusho y’umugore babana kimwe n’umugore we, buriya abagabo bakunda icyubahiro”.

Miutakwasuku asaba abagabo kwisubiraho, bakemera ko n’abagore bafite ibyo bashoboye kandi bashobora guteza imbere igihugu, kandi buri wewe akabifata nk’urugendo afatanyije n’abandi.

Zimwe mu ngamba zafatwa harimo kuba RWAMREC yakomeza guhugura abagabo no kubagaragariza ku bigize akarengane bashobora gukorera abagore niyo baba batabizi, kurushaho kuzuzanya hagati y’abagabo n’abagore

Bimwe mu byo u Rwanda rugaragaza bizatuma rugera ku ntego zarwo mu kwimakaza ubwuzuzanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore harimo kugabanya umubare munini w’abagore badakoresha ikoranabuhanga, gukuba inshuro eshatu umubare w’abakobwa biga ibijyanye n’ubumenyi ngiro no kubafasha guhanga mirimo, byose bigamij gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 100 bya mbere ku isi ugaragaza ko aho ibintu bigeze hakenewe ubufatanye bw’abagabo n’abagore kugirango bazamure ibihugu byabo n’imiryango yabo.

Kugeza ubu imibare izamurikirwa, umuryango w’abibumbye iteganya ko abagabo n’abahungu bagera kuri miliyali bazaba bamaze gusinya no gutora umwanzuro w’uko bemeye gushyira mu bikorwa gahunda yo kubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, u Rwanda rukaba ruri gukusanya imibare rwiyemeje kandi ko ruzesa umuhigo warwo 100%.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka