Muhanga: Ukekwaho kwiba televiziyo yarashwe arapfa

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yarashe igisambo cyari cyikoreye televiziyo kirapfa, kikaba cyari gifite n’ibikoresho cyifashisha mu kwiba birimo inkota na rasoro yo gucukura inzu.

Televiziyo yari yikoreye yayituye hasi ariruka
Televiziyo yari yikoreye yayituye hasi ariruka

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko icyo gisambo kitaramenyekana umwirondoro, cyahuye n’abapolisi bacungaga umutekano mu masaha ya sa kumi za mu gitondo, kuri uyu wa 08 Mata 2023.

Uwo muntu wari wikoreye umufuka agikubita amaso abapolisi ngo yawuruye hasi ariruka, barasa hejuru ngo ahagarare maze akomeza kwiruka, niko kumurasa ahita apfa, barebye ibyo yari yikoreye basangamo televiziyo n’ibyo bikoresho yifashishaga mu kwiba no guhohotera abaturage.

Nshimiyimana avuga ko kurasa uwo muntu bitari bigambiriwe, kuko n’ubundi hari benshi bafatwa bagakurikiranwa mu nzego z’ubutabera.

Agira ati “Ntabwo ari muri gahunda yo kurasa amabandi kuko hari benshi bafatwa kandi ntibaraswe, bagashyikirizwa ubutabera bakagororwa bagasubira mu muryango Nyarwanda, uwo na we iyo atiruka yari gufatwa ntaraswe”.

Nshimiyimana avuga ko hatahise hamenyekana aho iyo televiziyo yari yibwe, ariko bigaragara ko kuba uwari uyifite yahisemo kuyita akiruka, yari ayibye kuko yanasanganwe ibikoresho bisa nk’ibifatanwa andi mabandi.

Asaba abatuge gukomeza kuba maso bakaranga aho abakekwaho ubujura batuye, kuko baba bacumbitse mu ngo zabo, kugira ngo bahashywe kuko muri iyi minsi abaturage bakomeje kwinubira kwibwa kenshi n’abajura, bigaragara ko babaye benshi mu mujyi wa Muhanga.

Agira ati “Ubu umutekano twarawukajije kuko n’amabandi yakajije ibikorwa bihohotera abaturage, turabasaba rero gutanga amakuru y’ahavugwa ibisambo bigahashywa, bakagira umutekano kuko inzego ziwushinzwe zikeneye abazunganira”.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye aharasiwe uwo muntu, bavuga ko aho hantu hakunze kwibirwa abantu benshi, bamburwa amatelefone n’ibindi bintu bafite mu masaha y’ijoro.

Mukarugambwa Marie Louise utuye mu Rugarama, avuga ko ubujura bumeze nabi kuko no ku manywa ibisambo byigabiza ingo z’abaturage, akishimira kuba umwe muri bo yarashwe ko yenda abandi bashobora kugira ubwoba.

Ibikoresho uwarashwe yari yitwaje
Ibikoresho uwarashwe yari yitwaje

Ndayambaje Twamugize utuye mu Mudugudu wa Rutenga, avuga ko usanga amabandi yirukankana abantu nijoro hafi y’aho, kuko ngo mu minsi mike ishize umukobwa ucuruza mituyu bamwambuye agakapu ke atabaje abahuruye amabandi abatema mu mutwe.

Asanga abaturage bakwiye koko gutanga amakuru y’ahacumbitse abajura kuko bataba mu bihuru, kandi abaturage bashyizemo imbaraga bagatanga amakuru, byakorohereza inzego z’umutekano gukora akazi kazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amerika n urwanda umenya ariho umwirabura araswa mbere yo gushinjwa icyaha. Uyumunsi n uriya ejo Ni wowe. Nyamara umutekano urakomeye kuburyo n ubwo wakwirukira i burundi ubucamanza bwagusangayo.
Police y urwanda kimwe ni iy’Amerika zikeneye ihugurwa

Kabayiza yanditse ku itariki ya: 10-04-2023  →  Musubize

Ibisambo bikomeje gukaza umurego harigupfa benshi bahitennye nibisambo irondo rihabwe abasirikare Wenda byakoroha

Ndabamenye osward yanditse ku itariki ya: 9-04-2023  →  Musubize

Birakwiriye ko ibisambo biri muri muhanga cyane cyane umudugudu was rutenga byahashywa nanjye niho ntuye ariko ntawanika umwenda hanze pe byarakomeye

Habimana yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka