Muhanga: Ubuyobozi bwinjiye mu kibazo cy’ubucukuzi cya EMITRA na Ndagijimana Callixte

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange, umukozi w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi, Peteroli na Mine (RMB) ku rwego rw’Akarere, na Polisi mu Karere ka Muhanga, binjiye mu kibazo cy’ubucukuzi cya kompanyi yitwa EMITRA MINING Ltd n’umuturage witwa Ndagijimana Callixte watanze ikirego avuga ko iyo Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yaba yarigabije ubutaka bwe batagiranye ibiganiro.

Ubugure bwa Ndagijimana Callixte bwakozwe nyuma y'uko EMITRA ikodesha ubwo butaka
Ubugure bwa Ndagijimana Callixte bwakozwe nyuma y’uko EMITRA ikodesha ubwo butaka

Nyuma yo gupima imbago EMITRA MINING Ltd ikoreramo, byagaragaye ko ubutaka Ndagijimana Callixte avuga ko yaguze n’uwitwa Gashema, buri mu mbago iyo Kompanyi ikoreramo, bityo ko ari yo igomba kuhakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibipimo bitangwa n’ishami rishinzwe ubutaka mu Karere ka Muhanga, bigaragaza ko aho Ndagijimana Callixte uhagarariwe n’umugore we Osea Mukeshimana berekana, bigaragaza ko uvuye ku rubibi rwagaragayemo ikibazo, ushobora kugenda ikiromotero gisaga uri mu mbago za EMITRA.

Hamaze gusuzumwa UPI 2820, byagaragaye ko yanditswe kuri Mukeshimana Osea n’umugabo we Ndagijimana Callixte, maze hafatwa umwanzuro ko Kompanyi ya EMITRA MINING Ltd itazahakorera ubucukuzi itabanje kumvikana na ba nyiri ubutaka.

Uwo mwanzuro ugira uti, "EMITRA MINING Ltd ishinzwe gucunga ubutaka bwose yemererwa gukoreramo, ariko UPI 2820 bakazayikoreramo ari uko bamaze kumvikana na ba nyirayo, babagurira ubutaka cyangwa babakodesha".

Ku kijyanye no kuba umugore wa Ndagijimana Callixte avuga ko ubwo butaka n’ubundi Kompanyi yabwinjiyemo inyuze mu kuzimu, hagaragajwe itegeko ry’ubutaka rigenga ubucukuzi rivuga ko Kompanyi ifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu bujyakuzimu bwa metero 30 kuko atari aha nyiri ubutaka, kandi ko hagize ibyangirika biri hejuru imusozi Kompanyi ibyishyura.

Mukeshimana avuga ko yemeye gusinyira ubwumvikane cyangwa ubugure
Mukeshimana avuga ko yemeye gusinyira ubwumvikane cyangwa ubugure

Naho ku kijyanye no kuba Mukeshimana avuga ko UPI 2820, yigeze gucukurwamo amabuye y’agaciro na EMITRA, abatangabuhamya babiri barimo n’umukuru w’Umudugudu, bagaragaje ko atari byo ahubwo aho hantu hacukurwaga mu buryo butemewe n’amategeko n’abantu barimo na Ndagijimana Callixte, n’umugore wamugurishije isambu.

Nyuma yo kumva abatanze ubuhamya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Claude, yagaragaje ko Ndagimana Callixte yaguze ubwo butaka agamije guhangana na Kompanyi ibifitiye uburenganzira bwo gucukura, kuko ubugure agaragaza bwakozwe nyuma y’amezi arindwi EMITRA MINING Ltd ikodeshejwe na nyiri ubutaka bivugwa ko bwaguzwe.

Agira ati "Abatangabuhamya bagaragaza ko aho hantu haguzwe nyiri ubutaka yari asanzwe ahacukura mu buryo butemewe, kugira ngo Callixte abone uko ahangana na Kompanyi yemerewe kuhacukura, ni na yo mpamvu mu bihe bitandukanye twagiye twirukanamo abahebyi bazanwe na Callixte kugeza igihe batemeragamo abantu n’ubundi bikozwe n’abo Callixte yatumye. Njyewe ubwanjye narabiboneye biruka hano ku musozi bamaze gutema abakozi ba EMITRA".

Hanzuwe ko EMITRA yumvikana ku bukode cyangwa ubugure na Mukeshimana uhagarariye umugabo we Ndagijimana ukihishahisha, kuko ashakishwa ku bitero yagabye muri ubwo butaka bucungwa na EMITRA bagatema n’abakozi bayo kugira ngo ubwo butaka itangire kubukoreramo ubucukuzi.

Byicaza asinya ku mwanzuro w'iminsi 15
Byicaza asinya ku mwanzuro w’iminsi 15

Ku kibazo cy’ubutaka bwegeranye na UPI 2820, nabwo Mukeshimana avuga ko EMITRA ibukoreramo yarabuguranye n’umugabo we Ndagijimana, hanzuwe ko EMITRA ikomeza kubukoreramo ubucukuzi, kugeza igihe abo bavuga ko babuguze bagaragaje icyangombwa cy’ubutaka, kuko kugeza ubu uwo bavuga ko yabubagurishije, mu kwezi kwa Kanama 2023, yari yarabukodesheje na EMITRA mu gihe cy’imyaka 10 kuva muri Mutarama 2023.

Ibyo bivuze ko Ndagijimana na Mukeshimana baguze ubutaka bwakodeshejwe n’abandi, kandi abakodesheje ari na bo bafite icyangombwa cy’ubutaka, bikazasobanuka hamaze gukorwa ihererekanya ryabwo.

Mukeshimana yemeye gusinya ku mwanzuro Kigali Today ifitiye kopi, ko mu minsi 15 hazaba haganiriwe ku buryo bwo kwishyurwa ubwo butaka cyangwa bakabukodesha na EMITRA kuko buri mu mbago zayo.

Itegeko ry’ubucukuzi riteganya ko umuntu wemerewe gucukura amabuye y’agaciro na Kariyeri, abisabira uburenganzira mu Kigo gishinzwe ubucukuzi, Peterori na Mine mu Rwanda (RMB).

Umukozi wa RMB n'Umuyobozi wa EMITRA MINING basinya ku mwanzuro w'ubwumvikane
Umukozi wa RMB n’Umuyobozi wa EMITRA MINING basinya ku mwanzuro w’ubwumvikane
Hanzuwe ko EMITRA na Mukeshimana uhagarariye Ndagijimana buvikana ku bukode cyangwa ubugure
Hanzuwe ko EMITRA na Mukeshimana uhagarariye Ndagijimana buvikana ku bukode cyangwa ubugure
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka