Muhanga: Ubuyobozi bwemeje ko umuyoboro w’amazi wakozwe n’abaturage ucungwa na rwiyemezamirimo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange n’abakozi b’Akarere ka Muhanga bashinzwe iby’umutungo kamere w’amazi, bemeje ko umuyoboro w’amazi wakozwe n’abaturage, mu Kagari Mudugudu wa Mata mu Kagari ka Muhanga, ucungwa na rwiyemezamirimo, mu rwego rwo kurwanya amakimbirane ashobora kuvuka ku gusaranganya amazi.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhanga buvuga ko abakuruye amazi bayagurishaga ku nyungu zitari rusange
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga buvuga ko abakuruye amazi bayagurishaga ku nyungu zitari rusange

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Jean Claude Byicaza atangaza ko nyuma yo kumva ikibazo cy’abo baturage, yagiye kubasura bagasanga aho bafatiye ayo mazi ari ku isoko yajyanaga amazi mu kigega cy’ivomo rusange, yari yarangiritse bakayajyana iwabo, bagatangira kujya bayagurisha abaturage ku buryo byari bitangiye guteza amakimbirane.

Byicaza avuga ko abaturage batatu batangiye icyo gikorwa, bagurishije ayo mazi kugera bageze kuri 25 bari basigaye bavoma, aho umwe yatanze ibihumbi 70frw, ibyo bikaba binyuranyije n’itegeko ry’imicungire y’amazi riteganya ko amazi ari umutungo kamere udakwiye kwiharirwa na buriwe se ahubwo usanganywa.

Agira ati, “Twagiyeyo badusaba ko ibyo bakoze bihabwa agaciro, tubisuzumye dusanga abaturage barafashe amazi yajyaga mu ivomo rusange, abantu batatu barabitangiye, haza kujyaho abandi barindwi, nyuma yaho batangira kuyacuruza n’abaturage, urumva ko ari ikibazo gikomeye kuko amazi ni umutungo kamere utiharirwa n’umuntu wese”.

Gitifu Byicaza, asobanura ko ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo gutumiza abo baturage ku Murenge baganira na rwiyemezamirimo, ariko kuko bose batitabiriye ubutumire hafashwe undi mwanzuro wo kuzabiganiriza abaturage mu nteko z’abaturage ziterana buri wa kabiri.

Ibyo ngo bimaze gusobanurwa hanzuwe ko rwiyemezamirimo uzacunga ayo mazi azana za mubazi, bitandukanye na mbere ubwo abaturage basabwaga kuzigurira, hananzurwa ko abari barakoze uwo muyoboro mu buryo butemewe n’amategeko, bagabanyirizwa ibiciro ho amafaranga 100frw kuri meterokibe imwe nk’ikiguzi cy’ibikoresho byabo bakoresheje.

Agira ati, “Kugeza ubu hari abamaze gutererwa za mubazi ari nabo bazanye ayo mazi, n’abandi rwiyemezamirimo ari gushakisha ibikoresho ngo azibaterere, ntabwo twakwemera ko abantu bacuruza amazi ku bandi bitewe n’uko babyumva”.

Hari abatarava ku zima ku bikoresho by’umuyoboro wabo

Bamwe mu baturage batishimiye imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bavuga ko n’ubwo bakuruye amazi mu buryo butemewe n’amategeko, ngo bitari bikwiye ko ibikoresho byagiye ku muyoboro wabo bifasha rwiyemezamirimo mu nyungu ze ko byari bikwiye ko babyishyurwa.

Umwe muri bo avuga ko hari ikigega cyari ku isoko y’Ubudehe koko, kandi ko bamaze gufatira ku isoko ijyana muri icyo kigega hasuzumwe niba amazi akijya mu kigega bagasanga ajyamo, ariko batigeze bafatira ku muyoboro ujya mu ivomo rusange.

Agira ati, “Ubuyobozi buvuga ko twatwaye amazi kandi abayatwaye batuye i Murambi, kandi twebwe dutuye ku Kamabuye, amazi yacu ntaho ahuriye gusa amasoko yaho yose ava ahitwa muri Rukore, nta muntu twigeze tugurisha amazi ahubwo twebwe buri muntu yatangaga amafaranga asaga ibihumbi 190frw, tugera ku asaga miliyoni n’igice turi abantu umunani, ntabwo twigeze tugurisha amazi”.

Itegeko ryo muri 2019 rigena imicungire y’umutungo kamere w’amazi riteganya ko, Ikigo cy’Igiguhu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, gicunga imiyoboro y’amazi yo mu Mijyi mu gihe urwego rw’Akarere rufite inshingano zo gucunga imiyoboro yo mu byaro ari naho hava ba rwiyemezamirimo bashinzwe gucunga iyo miyoboro.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga bugaragaza ko uwo rwiyemezamirimo ugiye gucunga ayo mazi, azayasaranganya mu Mudugudu wose kuko isoko yayo ihagije ngo abakeneye amazi bayahabwe ku giciro gito aho kuyagurishwa na bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka