Muhanga: Ubuyobozi buriga uko abakeneye ibiribwa byihutirwa babihabwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko burimo kwiga uko bwabonera ibyo kurya abaturage bashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

Kayitare avuga ko barimo kwigwa uko abashonje kubera Guma mu Rugo bahabwa ibyo kurya
Kayitare avuga ko barimo kwigwa uko abashonje kubera Guma mu Rugo bahabwa ibyo kurya

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ibyo biribwa bizahabwa abaturage nyuma yo gukusanya amakuru ku babikeneye no kwiga uburyo bizabageraho, abo mu mujyi wa Muhanga bakaba ari bo bababaje cyane kuko bari batunzwe n’imirimo bakora buri munsi yahagaze.

Kayitare asobanura ko mu mirenge irindwi yashyizwe muri Guma mu Rugo, hashyizweho amatsinda agizwe n’abantu 10 muri buri mudugudu bashinzwe gukurikirana umunsi ku wundi uko abaturage biriwe n’ibibazo bafite, birimo no kuba hari abakeneye ibyo kurya.

Yongeraho ko abo bantu barimo komite y’umudugudu, abajyanama b’ubuzima n’abakorerabushake b’urubyiruko na ba mutwarasibo, n’izindi nzego bashinzwe kumenya abarwaye Covid-19, kandi kumenya abakeneye ibyo kurya n’impamvu itera kuba ntabyo bafite kugira ngo abazabihabwa babe babigenewe koko.

Agira ati “Mu by’ukuri umuturage wo muri Rwarase ya Mushishiro ntabwo akeneye ibyo kurya kurusha umuturage wa hano mu mujyi wa Muhanga Gahogo, kuko aba ntaho agira ahinga, barya ari uko barangije imirimo y’amaboko bakora buri munsi kandi iyo mirimo ubu irafunze.

Yongeraho ati “Turi muri gahunda rero yo kwitegura ku ruhande rwacu kuko nta muturage uzicwa n’inzara kubera Guma mu Rugo, ubuyobozi butegura iyi gahunda hari n’uburyo bwateguye bwo gutunga abantu, ariko amakuru azava muri rya tsinda ribishinzwe ku mudugudu hanyuma abantu bagafashwa”.

Gahunda ya Guma mu Rugo mu mirenge irindwi kuri 12 igize Akarere ka Muhanga, yatangiye ku wa 28 Nyakanga 2021 ikaba izamara ibyumweru bibiri, nyuma y’uko hapimwe abantu 100 muri buri murenge, ibipimo bikazagaragaza ahari ubwandu bwinshi.

Umjyi wa Muhanga nta muntu utamba ahacururizwaga ibiribwa
Umjyi wa Muhanga nta muntu utamba ahacururizwaga ibiribwa

Ubuyobozi bugaragaza ko ibyo bipimo byerekanye ko abaturiye Akarere ka Kamonyi bari mu banduye cyane kuko ubwandu bwahageze mbere, abahahirana n’umujyi wa Muhanga na bo bakaba baragaragaje ubwandu bwinshi bwaturutse mu mujyi wa Muhanga.

Abaturage bakomeje kwibutswa ko kwitwararika kuri aya mabwiriza mashya yo kuguma mu rugo ari bwo buryo bwonyine buhari bwo kugabanya ubwandu bwa Covid-19 bugenda bwiyongera, kandi byubahirijwe neza byatanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka