Muhanga: Ubuyobozi buranenga urubyiruko rudashaka gukora

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buranenga urubyiruko rudashaka kwitabira umurimo ahubwo rukararikira iby’abandi bakoze, rimwe na rimwe bikarukururira mu ngeso mbi z’ubujura n’indi myitwarire mibi.

Ubuyobozi butangaje ibyo mu gihe mu Mujyi wa Muhanga hamaze kumvikana ubujura bukorwa n’abakiri bato, aho usanga abakiri munsi y’imyaka 20 na bo bishora mu bujura, bikabakururira gukurikiranwa mu mategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko Akarere ka Muhanga gafite abashomeri babarirwa hejuru ya 25%, bagizwe ahanini n’urubyiruko dore ko urungana na 38% bashomereye, nyamara ngo hari amahirwe ahari yo gutuma urubyiruko rubona akazi.

Bizimana avuga ko hari urubyiruko rudashaka gukora
Bizimana avuga ko hari urubyiruko rudashaka gukora

Mu nama iherutse guhuza abayobozi n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Muhanga na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, biga ku buryo bwo guhanga imirimo ariko ibereye urubyiruko, hagaragajwe ko ababyemeye bahanga imirimo ndetse ikabagirira akamaro.

Hanagaragajwe ariko ikibazo cy’urubyiruko rwumva rudashaka gukora ahubwo rukumva rukeneye kurya rutavunitse, ingaruka zikaba ku kugwa mu byaha, ubukene bukabije n’ibindi bibazo bikomoka ku kuba urubyiruko rutitabira umurimo.

Agira ati “Hari inzira zirimo ibigo by’imari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubundi buryo bwatanga akazi. Tugiye kwegera urubyiruko turwereke ko hari amahirwe ahari, kuko kugeza ubu hari urubyiruko rwinshi ruri mu bucukuzi”.

Avuga ko hari n’andi mahirwe aho urubyiruko ruzafashwa mu kubona akazi mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri birimo gucukura imirwanyasuri n’amatesi ndinganire.

Baganiriye uburyo urubyiruko rwabona akazi
Baganiriye uburyo urubyiruko rwabona akazi

Icyakora agaragaza ko imbogamizi ikomeye ari urubyiruko rufite ubunebwe rudashaka gukora, ahubwo rugakunda ibyoroshye, bikaba byatuma ejo harwo haba habi.

Agira ati “Ni ugukora ubukangurambaga kugira ngo ejo hazaza h’urubyiruko hazabe heza. Hari amafaranga ari muri za Koperative Imirenge SACCO agera kuri miliyari, aho umuntu umwe ashobora guhabwa ibihumbi 100frw, bagenda nk’itsinda bakaba bahabwa agera kuri miliyoni eshatu, ayo yose akaba yafasha rwa rubyiruko kuva mu bushomeri rukihangira imirimo”.

Avuga ko urubyiruko ruba rufite amakuru ariko hagiye gukomeza ubukangurambaga, kuko usanga hari abashaka ibyoroshye cyangwa bagashaka kubaho nk’abandi bemeye gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Mu byumweru bibiri bishize umukobwa w’imyaka 17 yaje mu mujyi wa Muhanga yibye ibikoresho byo mu rugo yakoragamo mu Karere ka Kamonyi, afatirwa mu Mudugudu wa Rutenga hamwe n’umusore ukomoka mu Karere ka Ngororero bagurisha ibyo bikoresho.

Abafite aho bahurira n'imishinga itanga akazi na bo basabwe gufasha urubyiruko kubona akazi
Abafite aho bahurira n’imishinga itanga akazi na bo basabwe gufasha urubyiruko kubona akazi

Mu cyumweru gishize nabwo abasore babiri bo mu kigero cy’imyaka 18, umwe ukomoka mu Karere ka Gisagara, undi ukomoka mu mujyi wa Kigali, bafatiwe mu Mujyi wa Muhanga bagerageza gutorokana igare bari bibye ku Gisagara.

Na bo bafatiwe mu Mudugudu wa Rutenga n’abanyerondo, ubwo babasangaga aho bananiriwe bagasinzirana igare bibye bariziritse ku giti, na bo basobanuye ko kwiba iryo gare bari bagiye kurigurisha ku Ruyenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muravuga mutarabona Sha Eric we hhhhhh

Ngo rwanze gukora? Ngo ni bajye mumabuye( wowe x ubwawe ubwo wabishobora)? Ngo amafaranga mubigo by’Imari ( urabizi neza ko bayatanga) nimituze musarure kubyo mubiba Sha ibyo uvuga nibya ba nsabi muri comedy

nyinkwaya yanditse ku itariki ya: 8-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka