Muhanga: Ubushinjacyaha bwasabiye Musonera Germain gukurikiranwa afunzwe

Ubushinjacyaha mu Karere ka Muhanga Bwasabiye Musonera Germain gukurikiranwa afunzwe, ku byaha bya Jenoside akurikiranweho.

Ni mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ryabereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba, mu Karere Muhanga hasuzumwa ingingo zituma ubushinjacyaha buzana ikirego mu rukiko no kumva icyo Musonera abivugaho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite aregwa icyaha cya Jenoside n’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside, ibyaho Musonera ahakana.

Bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko aregwa ibyaha bikomeye, bya Jenoside bishobora gutuma atoroka ubutabera.

Musonera yavuze ko muri 1994 yari akiri umunyeshuri muri GSAPS Nyabikenke yiga mu wa Kane w’amashuri yisumbuye w’icungamutungo, gusa icyo gutunga imbunda ntabwo ari cyo, kandi ko atari imucuruzi ahubwo yakoreraga umucuruzi kuko nawe yari umunyeshuri uri gukora akaraka mu birukiko.

Agira ati, "Abantu bari aha barabizi nari umunyeshuri, naho kuba papa yari Konseye wa Segiteri Rukaragata, ni byo koko yanakomeje kuba Konseye na nyuma ya Jenoside bigaragaza ko data yari ntamakemwa".

Ku kijyanye no kuba hari ubuhamya buri gutangwa uyu munsi, asaba ko muri 1994 yafunzwe iminsi IR ndwi bamwita interahamwe mu kwa munani, mu 1995, umugore wa Kayihura yageze Musonera kwa Burugumesitiri, ariko we asaba ko Musonera yarekurwa kuko hari hari ebemera icyaha.

Nyuma yaho nabwo kandi ngo Musonera bagiye kumufata ku ishuri aho yakoraga, bagiye kumufunga, Uwari Burugumesitiri asaba ko hakurikizwa ibyari muri dosiye maze Musonera ararekurwa hari 1997.

Avuga ko ubwo yigaga muri Kaminuza aje mu kirihuko mu 1997, nabwo Musonera yaje gufatwa kuri dosiye ya Kayihura, afungwa iminsi 304, kuva 1997 kugera 1998, icyo gihe cyose iyo dosiye nyawayimubajije.

Avuga ko nta mbunda yigeze atunga, kandi n’Inkiko Gacaca zitigeze zimushinja icyo cyaha cyo gutunga imbunda, akibaza ukuntu nyuma y’imyaka 20 ari bwo akurikiranweho icyo cyaha.

Agira ati, "Hari abatanga ubuhamya ngo Kayihura namuhaye inzoga nkaza kuyimushikuza, ariko ibyo ntabwo nari kubikora, hakwiye kurebwa ibyavuye munibazwa ry’inyandiko za Gacaca n’izo zatanga ukuri".

Avuga ko Binyavanga na Karinijabo bari abacuruzi bakomeye, bagira icyo bavuga nk’abacuruzi bari bakomeye icyo gihe.

Kayihura yafashwe n’igitero n’abantu bazwi n’abanyeshuri bahigaga, bakamushorera bamugejeje ahitwa mu muvu bamwambura matora, ageze i Remera koko amuha byeri, ariko bamukibise ubuhiri kabari ahita agira ubwoba anyura mu gikari nariruka.

Avuga ko ntacyo yari gukora ngo Kayihura adakubitwa ubuhiri, kandi yari akiri kunywa iyo byeri kandi arababuza agira ubwoba ahita agenda.

Ahakana ko atigeze ahuruza avuga ko yatewe n’inzoka, naho ku kijyanye n’imbunda Ubushinjacyaha bwavuze ko yari atunze, ngo Musonera yayiraranye ijoro rimwegusa.

Musonera avuga ko ahubwo yahuye n’umupolsi wari ufite imbunda ebyiri, bamusaba imwe ayirarana ijoro rimwe buracya ayiha Burugumesitiri.

Uwunganira Musonera we avuga ko dosiye ubushinjacyaha bwazanye isobanuye neza.

Avuga ko kuba Musonera yari muri MDR bitavuze ko byahaga Musonera imbaraga, kuko ahubwo iryo shyaka ryari rihanganye na MRND, bityo ko ntacyo ubushinjacyaha bidakwiye kubishingiraho bimushinja icyaha, ahubwo ko Musonera yafashaga Abatutsi bahubgiraga i Kabgayi, kuko atari muri POWER.

Naho iby’iyo mbunda, ngo umupolisi wayibahaye akayimarana amasaha 24, Musonera akwiye kubazwa icyo Yaba yarayikoresheje, naho kuba yarayitanze hashize umunsi umwe byatumye idakoreshwa Jenoside.

Avuga ko kuva mu 1994, Musonera yakomeje kwiga, arakomeza aranahakora, ahava ajya kwiga i Butare, se na nyina baguma iwabo i Nyabikenke kandi akajya ahaza kenshi, uwo Kazungu watanze ubuhamya abana na Musonera i Kigali amakuru y’uko yabuze nta shingiro afite, kuko atigeze yihisha.

Naho ku kijyanye no kuba Musonera yarahaye Kayihura inzoga, ngo Musonera ntacyo yari kubikoraho amukiza, nk’uko uwitwa Mazuru wari mucoma mu buhamya bwe abivuga, kuko ngo Kayihura yari azanwe n’ikindi gitero ari nacyo Sarigoma wireze ko yishe Kayihura yarimo.

Agira ati , "Uwo mubyeyi wa Jeannette ko yari ahari kuki atakurikiranye Musonera, naho ku kuba Jeannette na Mubyarabwe bavuga ko ayo makuru nabo bayumvise ahandi bidakwiye gushingirwaho ngo Musonera aburane afunze".

Uwunganira Musonera asaba ko umukiriya we atakurikiranwa afunze kuko azwi i Nyabikenke, kandi ko Musonera Germain ari umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’Abadepite, bityo ko azwi hose ku buryo adakwiye gukurikiranwa afunzwe kuko bikozwe byaba ari irengayobora.

Musonera avuga ko adakwiye gukurikiranwa afunzwe kuko atatoroka Igihugu kuko ntacyo yishinja, kandi ko nk’ukozi wa Leta yagiye agira ingendo nyinshi hanze ku buryo iyo aba afite icyo yishinja aba yaratorotse cyera.

Nyuma yo gusuzuma no gusesengura ingingo n’ubushinjacyaha n’uregwa, Urukiko reanzuye ko Urubanza ruzasomwa ku wa 10 Nzeri 2024 ku gicamunsi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikidasobanutse nunvise kinakomeye we numwunganira bari bwitondere kuko kiri mubintu bigaragaza ko hari impanvu zikomeye zikomeye zituma akekwa .

Iriya mbunda yararanye Atari munzengo zemererwa kuyitunga Yaba yarayisubije cg atarayisubije kuko yakoze kumbunda Ari umu civilian atarayihatiwe Kandi Atari no munzengo zemererwa kuyitunga.

So hano nukuhatinda cyane

Gaetan Nsanzineza yanditse ku itariki ya: 6-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka