Muhanga: Ubufatanye bw’abagore n’abagabo bwagabanyije igwingira ry’abana

Abagore bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko gufatanya kwabo n’abagabo byatumye besa umuhigo wo kurwanya igwingira ry’abana, riva hejuru ya 35% mu myaka itatu ishize, rigera kuri 12%, gahunda ikaba ari ukugera kuri 5% mu myaka itanu iri imbere, cyangwa rikagera kuri zeru.

Hatanzwe ibikombe na seritifika by'ishimwe ku bagore bahize abandi
Hatanzwe ibikombe na seritifika by’ishimwe ku bagore bahize abandi

Abo bagore bavuga ko ubu basimburana n’abagabo babo gukingiza abana no gupimisha ibiro, guteka ku gikoni cy’Umudugudu, no gufatanya indi mirimo irimo nko kwita ku bana igihe umwe mu bashakanye adahari.

Adeline Mukamwiza wo mu Murenge wa Rongi, avuga ko gufatanya n’abagabo babo byatumye na bo bagabanya igipimo cy’igwingira, ku bana bari munsi y’imyaka itanu aho bafatanyije n’Abajyanama b’Ubuzima buzuzanya mu kugira inama ababyeyi.

Agira ati “Tugira gahunda yo kubakurikirana iminsi 12, aho ababyeyi babatekera ku rwego rw’Imidugudu, kandi ko iyo iyo minsi ishize tuba dushobora kumenya uko umwana yazamutse, bikamufasha kongera gusubirana ubuzima. Duhora dusaba abagabo n’abagore kumva ko inshingano zo kwita ku mwana ari iza buri wese”.

Umuhoza Marie Grace wo mu Murenge wa Kiyumba bakaba ari na bo bahawe igikombe cya mbere mu kwesa imihigo ya ba mutimawurugo (abagore), avuga ko gufatanyiriza hamwe n’abayobozi n’abagabo babo, byatumye bava ku mwanya wa karindwi, baba aba mbere.

Umurenge wa Kiyumba wahize indi mu mihigo y'abagore
Umurenge wa Kiyumba wahize indi mu mihigo y’abagore

Agira ati “Buri Mudugudu wacu uba ufite akarima k’igikoni kuri buri muryango, abagore bagize amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bakorana n’ibigo by’imari, abana bose bakajya kwiga amashuri abana bakarya ku mashuri, no gukurikiza gahunda yo kujyana umwana ku irerero”.

Avuga ko gahunda bise Tujyanemo yatumye abagabo bihunzaga inshingano zabo, biyumvamo ubufatanye n’abagore babo kuko bigaragara ku gikoni cy’Umudugudu, aho abagabo na bo ngo bajya gutekerera abana.

Agira ati, “Nk’ubu naje hano mu nama, ubu umugabo wanjye yajyanye umwana kandi yajyanye n’ibyo kumutekera, ubundi byari iby’abagore ariko imyumvire yarahindutse n’abagabo baradufasha bakita ku bana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko Inama y’Igihugu y’abagore igizwe na ba mutimawurugo, yagize uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’imyumvire ku kwita ku muryango kuko ifatwa nk’urwego ruhoraho rwegereye umuturage, ugereranyije n’abandi bafatanyabikorwa.

Gusinyana imihigo n'abayobozi bituma bakorera ku ntego
Gusinyana imihigo n’abayobozi bituma bakorera ku ntego

Agira ati “Inama y’Igihugu y’abagore ni urwego rwubatse kugera ku Mudugudu. Iyo habonetse ibibazo biroroha kubikemura kuko usanga wa mugore azi neza umuturanyi we, ikibazo afite tukabona amakuru ku gihe”.

Ahereye ku kurwanya igwingira ry’abana, Kayitare avuga ko abagize Inama y’Igihugu y’abagore begera umuryango wagaragayemo ikibazo, kigasuzumwa hakiri kare ku buryo n’ikibazo umwana yagize hamenyekana icyabiteye.

Agira ati “Niba nk’umuryango ufitanye amakimbirane, tubona uko tubafasha umwana ufite ikibazo cy’igwingira tugikurikirana bigakemuka, kubashishikariza gukorana n’ibigo by’imari n’icyateza imiryango yabo imbere, bigatuma duhuza amakuru n’ibikorwa nk’abantu tubana buri munsi bikazana ibisubizo mu baturage”.

Kayitare avuga ko gahunda isanzwe y’icyerekecyezo cy’Igihugu yajyanaga na manda y’Umukuru w’Igihugu, ubu bikaba bigiye kujya bijyana n’imyaka itanu, hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushaka ibisubizo bituma ibyakorwaga mu myaka itanu bigerwaho.

Abayobozi b'Akarere ni bamwe mu bitabiriye Inteko rusange y'abagore mu Karere ka Muhanga
Abayobozi b’Akarere ni bamwe mu bitabiriye Inteko rusange y’abagore mu Karere ka Muhanga
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bafatanya n'abaturage bayobora kwita ku mirire y'abana
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bafatanya n’abaturage bayobora kwita ku mirire y’abana
Abayobozi b'Imirenge na Komite ya NCF bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi b’Imirenge na Komite ya NCF bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka