Muhanga: Serivisi zatangirwaga ku Murenge ziramara ukwezi zitangirwa mu Tugari
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kumara Ukwezi kose, butangira serivisi zirimo n’iz’irangamimerere ku rwego rw’utugari, mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaraga muri izo serivisi, birimo kubura aho kwifotoreza ku bashaka Indangamuntu, kwandukuza abapfuye no kwandika abavutse, gukemura ibibazo by’ubutaka no kwigisha abaturage uko bakwisabira izo serivisi ubwabo.

Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika w’Irangamimerere mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Mbuga, aho uwo munsi wanahuriranye na gahunda y’Akarere ka Muhanga yo gutangiza ukwezi kw’imiyiborere myiza, aho abaturage basabwe gukomeza kugira uruhare mu kwiteza imbere, gukemura amakimbirane mu miryango, no kwemera gusezerana ku bushake ku miryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, atangaza ko kwegereza serivisi abaturage, ngo bakemure ibibazo by’irangamimerere biri mu bigamije kubafasha kuzibona ku gihe no kwihutisha izikenewe, dore ko nko ku baturage babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, baboneyeho umwanya wo kwiyandikisha bakaba bazasezerana muri uku kwezi kw’imiyiborere myiza.
Agira ati "Turabasaba ko muza mukiyandikisha ku bushake mugasezerana kuko biri mu bikemura amakimbirane, nimuzane abana banyu tubandike nabo babone uburenganzira, nimuze kandi mwandukuze abapfuye kuko hari serivisi mudashobora guhabwa igihe bigaragara ko bakiriho, kandi bitagishoboka ko baza kubasinyira cyangwa kubasobanura, byose ubwo twabegereye muzabyitabire bisorezwe aha".

Abaturage banyuzwe no kwegerezwa serivisi
Kubera ko imashini zifotora abifuza gufata indangamuntu ziva mu kigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu, NIDA, kandi bidashoboka ko zigumishwa ku Mirenge, mu Murenge wa Nyabinoni bari bamaze amezi atatu iyo serivisi idakora neza, ariko urubyiruko rwaho rukaba rwishimiye kuba noneho barimo gufotorwa.
Umwe muri bo agira ati "Twishimiye iyi serivisi kuko wasangaga hari ibyangombwa tutahabwaga kubera ko nta ndangamuntu dufite kandi tugejeje igihe cyo kuzihabwa, ariko ubu izi serivisi twegerejwe zirabikemuye tutaguye ku Murenge".
Abaturage kandi bari bafite ibibazo bituma batabasha gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, bihutiye kwiyandikisha ku bushake kandi banasobanurirwa uko bakemura ibyo bibazo birimo nk’abagomba guhabwa gatanya, no kwegeranya ibyangombwa bisabwa ibibura bakazabihabwa mu kwezi kw’imiyiborere.
Umwe mu babyeyi yagize ati, "Nashakanye n’umugabo turabyarana ariko ntitubasha gusezerana kuko umugore wa mbere, bitaramenyekana niba yarapfuye cyangwa akiriho, kandi hashize igihe kirekire kirenga imyaka 30 kuko yahungiye muri Congo, badusobanuriye ibikenewe".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abaturage bazakemurirwa ibibazo, kandi bakagira uruhare mu gukemura ibyo bashoboye banze kureka kugira ngo ubuyobozi bukemure gusa ibikeneye ibindi bimenyetso.
Mu kwezi kw’imiyiborere myiza kandi biteganyijwe ko abaturage bazigishwa uko barushaho kwitabira serivisi z’irembo, kuko nabyo bituma bikemurira ibibazo birebana n’ubutaka ku gihe, kwishyura imisoro n’ubwisungane mu kwivuza, kimwe no kumenya amakuru atandukanye mu ikoranabuhanga


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|