Muhanga: RPF-Inkotanyi yasimbuje abayobozi batari bakiri mu nshingano

Inteko rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, yateranye maze isimbuza abayobozi batakiri mu nshingano baherukaga gutorwa muri 2019.

Abatowe biyemeje gukora cyane bagateza imbere Igihugu
Abatowe biyemeje gukora cyane bagateza imbere Igihugu

Abatowe barimo Komiseri w’ubutabera mu muryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, bakaba biyemeje gukomeza gukora ibigamije iterambere ry’abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange.

Chair Person wungirije w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Kagwesajye Anne Marie, avuga ko hari abayobozi batari bakiri mu nshingano, ariko bari baratorewe iyo myanya bakajya mu zindi nshingano, bagombaga gusimbuzwa binyuze mu matora.

Asaba abagiye mu nshinango kwitandukanya na ruswa n’uburiganya bakareberera abaturage, kugira ngo bagire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ibyo Chairman mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi yemereye abaturage.

Kagwesage avuga ko inzego zatowe zije gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage
Kagwesage avuga ko inzego zatowe zije gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage

Agira ati "Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi uzi indangagaciro z’umuryango asabwa kuba ijisho rya mugenzi we, kwitwara neza akaba nkore neza bandebereho. Twese twiyemeje gushyira hamwe imbaraga tubera abandi urugero, abaje bashya barasabwa kuza bakatwuzuza tugakorera abaturage".

Tugirimana Didier Cedric watorewe kuyobora urubyiruko rw’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi, avuga ko agiye gufatanya n’urubyiruko guhangana n’ibibazo birwugarije birimo ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, kurwanya ubushomeri no kwihatira gukora cyane.

Agira ati "Urubyiruko nzarushishikariza gukura amaboko mu mifuka bagakora, uhereye kuri duke wagera kuri byinshi. Tugiye kubyaza umusaruro amahirwe Leta yadushyiriyeho y’inguzanyo iciriritse, urubyiruko rwiteze imbere".

Tugirimana avuga ko agiye gufasha urubyiruko gukora cyane no kwirinda ibiruyobya
Tugirimana avuga ko agiye gufasha urubyiruko gukora cyane no kwirinda ibiruyobya

Habyarimana Olivier watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubutabera mu Muryango RPF-Inkotanyi, avuga ko azashishikariza abanyamuryango kwirinda ruswa n’akarengane, no kubahana hagati yabo buri wese akumva atekanye, kandi yirinda gukorakora.

Agira ati "Nk’umuryango RPF-Inkotanyi dukwiye kwirinda gukorakora, tukaba intangarugero kandi tukajya inama kugira ngo dufatanye kugera ku bifitiye abanyamuryango akamaro".

Abanyamuryango batowe biyemeje gukora cyane, kugira ngo ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye Abanyarwanda hagamijwe iterambere bigerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka