Muhanga: RPF igiye kuzamura inyubako yayo izatwara Miliyari

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baratangaza ko bagiye kwiyubakira inzu izatwara agera kuri miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda, ibikorwa by’abanyamuryango bikaziharira miliyoni zibarirwa muri magana abiri.

Ibice bitandukanye bigize inyubako ya RPF i Muhanga
Ibice bitandukanye bigize inyubako ya RPF i Muhanga

Ubusanzwe umuryango RPF mu Karere ka Muhanga ukorera mu nzu wishyura abarirwa mu bihumbi magana atatu buri kwezi (300.000Frw), ni ukuvuga ko buri mwaka wishyura hafi miliyoni enye, ayo yose akaba azaba inyungu y’umuryango.

Chairperson w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko iyo nyumako izaba igizwe n’icyumba kinini kizajya cyakira inama z’umuryango n’ibindi birori ku babyifuza bazajya bishyura.

Avuga ko hazongerwaho n’ibindi byumba, bizajya bikodeshwa hagakorerwamo indi mirimo nayo yinjiriza umuryango, ibyo byose bikaba biteganyijwe gutangira guhsyira mu bikorwa nibura muri Nyakanga 2022.

Kayitare asobanura ko inyubako y'Umuryango izafasha kwakira inama n'abindi bikorwa byishyura
Kayitare asobanura ko inyubako y’Umuryango izafasha kwakira inama n’abindi bikorwa byishyura

Asobanura ko aho ibihe bigeze umuryango ugenda wunguka imbaraga, ku buryo gukorera ahantu hato kandi hahenze bigiye kuzaba amateka mu minsi iri imbere, mu rwego rwo guteza imbere umuryango.

Agira ati “Ni igikorwa tumaze umwaka wose dutegura, imbaraga nyinshi zizava mu misanzu y’abanyamuryango. Iyi nyubako igomba kuba ijyanye n’igihe akarere kacu kegezemo, nk’uko n’ahandi dukorera n’aho dutuye ari heza, n’umuryango ugomba gukorera ahantu heza”.

Kayitare avuga ko kugira ngo ibyo byose bishoboke ari uko ubuyobozi bukora neza inshingano zabwo, kuko hari ibyo busanga byaratangiye gukorwa bugakomerezaho.

Agira ati “Ibyo tuba tugomba gukora ni ukubakira ku byagezweho, tukubakira buri wese ubushobozi kandi turizera ko tuzabigeraho. Hari ibyo tukinoza kugira ngo inyubako izagende neza, turizera ko bizaba byatangiye gukorwa”.

Abanyamuryango ba RPF bishimiye kugaragarizwa inyigo y'inyubako yabo
Abanyamuryango ba RPF bishimiye kugaragarizwa inyigo y’inyubako yabo

Kayitare asobanura ko abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bishimiye kuba bagiye kugira uruhare mu kwiyubakira aho gukorera, kandi aho bizaba ngombwa hazanitabazwa inguzanyo ariko inzu ikuzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka