Muhanga: RIB yongeye kugaragariza abaturage ububi bwo guhishira ihohoterwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abaturage kwirinda guhishira ibyaha by’ihohotera, kuko bibyara ibindi byaha bishobora no kuviramo uwahohotewe kwicwa cyangwa kwica.

RIB yongeye kugaragariza abaturage ububi bwo guhishira ihohotera
RIB yongeye kugaragariza abaturage ububi bwo guhishira ihohotera

Byatangarijwe mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage imikorere ya (Isange One Stop Centre), aho bagaragarijwe ibyaha by’ihohotera kandi bemera ko iwabo mu miryango rihaba kandi rigira ingaruka ku bayigize.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitungo, iryo guhoza ku nkeke no gusambanya abana ni yo yagaragajwe nk’ayiganje mu baturage b’Umurenge wa Kiyumba, dore ko mu biganiro yaba abagore cyangwa abagabo babazwaga niba rihari banarikora babyemeraga.

Aho niho umuyobozi muri RIB ushinzwe ibyaha n’ububiko bwabyo, Njangwe JMV, yahereye asaba abaturage kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko usibye kurihanira rigira ingaruka ku muryango Nyarwanda.

Agira ati "Niba ubonye ihohoterwa rikorwa ukicecekera, uba urihishiriye kubera ingeso yo kuvuga ngo siniteranye".

Ku kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo, Njangwe avuga ko abashakanye baterana ubwoba, kubera gutinya kwirukanwa no gusenya urugo, umwe agahitamo kuguma mu rugo akomeza guhohoterwa, kandi nyamara byangiza umuryango Nyarwanda.

Njangwe JMV aganiriza abaturage
Njangwe JMV aganiriza abaturage

Avuga ko kubera ingaruka zo guhora ku nkeke k’umwe mu bashakanye, bigira ingaruka zo kwicana bigatuma umuryango usenyuka.

Agira ati "Umugabo yavuye mu Mujyi wa Kigali agiye kwihorera ku mugore we wari warahukaniye iwabo, atema abagize umuryango, kubera ko bafite ibyo bapfa. Nyamara twese tuba duhari, umuturanyi ntafate iya mbere ngo amenyeshe ubuyobozi".

Avuga ko hari abagore barwana b’abagabo bigatuma barera nabi abana babo, bagatangira kwishora mu nzira zituma bagwa mu bishuko, kandi n’ushuka umwana ashaka kumwangiza nta heza afite imbere.

Agira ati "Umugani usanzwe burya ngo ‘agahwa kari ku wundi karahandurika’, ari wowe mubyeyi ukorewe ibyo nibwo wabyumva, dufite ingero nyinshi twatanga zigaragaza ihohoterwa ku warikorewe cyangwa uwarikoze".

Umwe mu baturage avuga ko burya ibintu byose bitangira bigaragara, akavuga ko kuba babonye ko ibihano bikarishye kandi ihohoterwa rigira ingaruka ku muryango Nyarwanda, ari ngombwa gutanga umusanzu mu kubihashya.

Agira ati "Hari ibyo twajyaga tumenya tukumva twakwicecekera, ariko nsanze ari ngombwa ko dukwiye kujya tugaragaza ikibazo tukikibona kitarakura ngo abantu bicane".

Abaturage bahamya ko bungutse byinshi bijyanye n kwirinda ihohoterwa
Abaturage bahamya ko bungutse byinshi bijyanye n kwirinda ihohoterwa

Undi mubyeyi avuga ko ibiganiro mu muryango byaba imbarutse yo gukumira no kujya inama yo guhangana n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, akifuza ko ababyeyi baganiriza abana, ku kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Agira ati "Kuganiriza abana ni kimwe mu bikwiye gukorwa kugira ngo bakure birinda ihohoterwa no kurikora, kuko hari abagabo n’abagore bakuriye muri ubwo buzima kuko babuze uwabafasha guhindura imitekerereze".

Nyuma yo gusobanurirwa uko ihohoterwa rikorwa n’uko ryakwirindwa, abaturage bagaragarijwe ibyiza byo kugana Isange One Stop Centre, yashyizwe ku bitaro by’Akarere bya Nyabikenke, kugira ngo uwahohotewe afashwe kwirinda ingaruka z’ibyamubayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka