Muhanga: RIB yafunze umukozi w’Intara akekwaho gutanga ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umukozi w’Intara y’Amajyepfo witwa Kabera Vedaste akekwaho gutanga ruswa, nyuma yo guha umugenzacyaha amafaranga atatangajwe umubare kubera dosiye Kabera yari asanzwe akurikiranweho.

Kabera Vedaste ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y'Amajyepfo
Kabera Vedaste ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira Thierry yabwiye KigaliToday ko ku itariki ya 21 Mutarama 2024, Kabera yahamagajwe n’Ubugenzacyaha Sitasiyo ya Nyamabuye ngo yisobanure kuri dosiye aregwamo n’umugore we bashakanye ku byaha by’ihohotera no guhoza ku nkeke.

Agezeyo yarabajijwe nuko ngo arataha ageze iwe mu rugo yoherereza amafaranga uwo mugenzacyaha kuri terefone, aherekejwe n’ubutumwa bumubwira ko baza guhura nyuma y’akazi bagasangira.

Agira ati, “Kabera Vedaste afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye nyuma y’uko ejo ahamagajwe n’umugenzacyaha ngo asobanure iby’iyo dosiye aregwamo n’umugore we, amaze gutaha akamwoherereza amafaranga kuri terefone, aherekejwe n’ubutumwa bumusa ko baza guhura bagasangira nyuma y’akazi bakaganira kuri dosiye ye”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi yatangaje ko Kabera Vedaste akurikiranweho ibyaha bine ari byo gutanga indonke, kikaba icyaha giteganywa n’ingingo ya kane y’ibyaha byerekeye kurwanya ruswa, aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu y’indonke yatanze.

Icyaha cya kabiri akurikiranweho ni uguhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe, giteganywa n’ingingo ya 147 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, agihamijwe n’Urukiko akaba yahanishwa gufungwa kuva ku mwaka umwe ariko itarenze ibiri.

Icyaha cya gatatu Kabera akurikiranweho ni ugukoresha umutungo w’urugo ku buryo bw’uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 150 y’ibyaha n’ibihano muri rusange, agihamijwe n’Urukiko akaba yahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.

Icyaha cya kane ni ugusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo, giteganywa n’ingingo ya 182 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, agihamijwe n’urukiko akaba yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga, kuva kuri miliyoni eshatu ariko zitarenze miliyoni eshanu.

Ubutumwa RIB itanga ni ugukangurira abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse bakibutswa kujya batanga amakuru aho ikekwa kuko yangiza iterambere ry’Igihugu ikanaridindiza kandi ibyo bikaba bikwiye kuba inshingano za buri Munyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo mugabo yari intangarugero kuko yafashaga abaturage bose muri service zose bityo niharebwe byimbitse nimba hatarimo akagambane murakoze.

egide twahirwa yanditse ku itariki ya: 7-02-2024  →  Musubize

Umuntu wumuyobozi wakabereye abandi intangarugero agashikariza abandi kurwanya ruswa akaba ariwe uyitanga ? Nahanwe byintangarugero hakurikijwe amategeko nundiwese ushakagukora ibintu nkibi abirebereho kukoruswa ibujijwe akabayafashwe yayitanze nahanwe byintangarugero.

Uwiduhaye Victor ndi musanze mumurenge wa kinigi yanditse ku itariki ya: 22-01-2024  →  Musubize

Mugihe cyose umuntu atarahamwa nicyaha Aba akiri umwere, ikindi Kandi ibibazo birebaba ningo inzego z ibishinzwe zijye zibisuzumana ubushishobozi bwinshi kuko nuwo mugore wabona Atari shyashya bizasuzumanywe ubushishobozi.
Ubutabera turabwizeye

Ange yanditse ku itariki ya: 23-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka