RDF yagabiye abatishoboye inka n’amazu bya miliyoni 20FRW

Ingabo z’u Rwanda zo muri Brigade ya 411 mu turere twa Muhanga na Kamonyi zagabagiye abatishoboye inka n’amazu by’agaciro kabarirwa muri miliyoni 20FRW.

Col. Nyemazi ashyikiriza inka umuryango wa Kanyamanza.
Col. Nyemazi ashyikiriza inka umuryango wa Kanyamanza.

Ni igikorwa kiri gukorwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda no kwitegura isabukuru ya 22 u Rwanda rwibohoye.

Imiryango ine y’abatishoboye yo mu mirenge ya Shyogwe, Kibangu, Mushishiro mu Karere ka Muhanga na Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi ni yo yagabiwe inka banahabwa amazu yo guturamo.

Umuryango wa Kanyamanza na Mukamurenzi wabanaga mu nzu y’ibyuma bibiri n’abana babo barindwi na yo ngo yenda kubagwaho.

Kanyamanza agira ati “Ntabwo nabona…byaturenze inzu yendaga kungwaho kandi nta bundi bushobozi nari mfite bwo kubaka iyindi ndabishimira ingabo z’igihugu”.

Mukamurenzi washakanye na Kanyamanza, agira ati “Iyi nka nahawe nibyara nzanywa amata mbanje gukamira izi ngabo z’igihugu, nzajya mpa abaturanyi amata, Imana yaduhaye Paul Kagame ndayishimira, na we mumunshimire”.

Bahawe inzu bahabwa n'ibikoresho byo mu nzu.
Bahawe inzu bahabwa n’ibikoresho byo mu nzu.

Col. Paul Nyemazi, uyobora ingabo mu turere twa Muhanga na Kamonyi, avuga ko nyuma y’imyaka 22 Jenoside ibaye abaturage benshi harimo n’abayirokotse bagiye bahura n’ubukene bukabije akaba ari ngombwa ko ingabo zayihagaritse zigomba no gukomeza guhangana n’ubwo bukene.

Agira ati “Ingabo z’igihugu zagize uruhare mu guhagarika Jenoside, zigomba no kugira uruhare mu guhangana n’ubukene twiteza imbere cyane ko turi no kwitegura isabukuru ya 22 twibohoye, bifite aho bihuriye”.

Buri muryango wahawe inzu y'ibyumba bine n'uruganiriro ikagira igikoni, ubwiherero n'ikiraro cy'inka.
Buri muryango wahawe inzu y’ibyumba bine n’uruganiriro ikagira igikoni, ubwiherero n’ikiraro cy’inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortuné, avuga ko ingabo z’igihugu zateruye ikindi kivi nyuma yo kusa icyo guhagarika Jenoside.

Agira ati “Ingabo z’u Rwanda ntabwo zirwana urugamba rw’amasasu gusa, ahubwo ubu ziri kurwana urugamba rw’ubukene. Ni ikivi gishya beteruye natwe tuzaziba hafi kandi binabere isomo abaturage bafate neza ibyo bagenerwa”.

Ibikorwa by’icyumweru cy’ibikorwa by’ingabo z’igihugu, bizasozwa tariki 4 Nyakanga 2016 hizihizwa isabukuru ya 22 u Rwanda rwibohoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urwanda ruri guterimbere nuko bari kwica impunzi

nkurunziza gad yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka