Muhanga: Perezida Kagame yatashye uruganda rukora sima
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, yatashye ku mugaragaro uruganda rwa sima (Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd) rwuzuye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Perezida Kagame avuga ko ashimira Repubulika y’u Bushinwa ku mubano mwiza n’u Rwanda, akanashimira uburyo uruganda rugari rwa Anjia rwagaragaje uburyo ruzakora sima ikomeye kandi iteza imbere ubwubatsi bunoze mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Perezida Kagame avuga ko urwo ruganda ruzagira uruhare mu rugendo rwo kwiteza imbere ku Banyarwanda, kandi ko Leta y’u Rwanda itazahwema kurufasha mu byo ruzakenera ngo bakore neza.
Avuga ko n’ubwo imbogamizi zigihari, ariko bishoboka ko ku bufatanye zakemuka, dore ko usanga ibikorwa bikenewe bikwiye kuba byujuje ubuziranenge, kandi Leta y’u Rwanda ifite mu nshingano korohereza abashoramari baza barugana.
Agira ati, “Ibyo ni byo tumaze igihe dushyira imbere ngo abashoramari batugane, ibiciro ku masoko bigabanuke, binyuze muri ya nzira yacu dushaka ko Abanyafurika bafatanya muri ya nzira yo kugira isoko ryagutse bahuriyeho ngo bagere ku iterambere rirambye”.
Yongeraho ati, “Impinduka zifata igihe duhurijwe hamwe n’icyerekezo kimwe, mu gukemura ibibazo by’ishoramari, duteza imbere imibereho myiza, reka dukomeze twubakire kuri iyo myumvire, ni yo mpamvu nongera gushimira abafatanyabikorwa barimo Leta y’u Bushinwa, Kompanyi ya West China Cement, na West International Holding kuba barafashije kuzana uruganda nka Anjia rwiyongereye mu zindi zikorera ku butaka bw’u Rwanda, ibyo bituma ntashidikanya ko ibi byubaka ubufatanye bwacu”.
Umuyobozi wa Anjia avuga ko bazobereye mu byo gukora sima kandi babikorera ku mugabane wa Aziya harimo n’Igihugu cy’u Bushinwa aho bafite ibice bigera kuri 70 bakoreramo no muri Afurika bagakorera mu bihugu bisaga 10, ku buryo nta gushidikanya ko bazakora neza.
Avuga ko kuba u Rwanda rukomeza gutera imbere ku mugabane wa Afurika, ari yo mpamvu bahisemo kuzana ibikorwa remezo byabo, nk’Igihugu giha abashoramari amahirwe yo gukorera mu Rwanda aho bazajya bakora sima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bikenewe.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda avuga ko kuzana uruganda rukora sima mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ubufatanye bw’Ibihugu byombi, ubucuti n’umubano mwiza, yizeza ko sima bazakora izarushaho gufasha u Rwanda mu bwubatsi buteye imbere, korohereza abashoramari mu bwubatsi no gutanga akazi ku baturage.
Agira ati, “N’ubwo kuva mu Bushinwa uza mu Rwanda hari intera ndende, ibihugu byacu bihuriye ku bintu byinshi bituma twubaka umubano urambye mu bikorwa biteza imbere abaturage b’ibihugu byombi kandi bizakomeza”.
Uruganda rwa Anjia rukora sima mu Rwanda rwiyongereye ku rwa CIMERWA rwubatse mu Karere ka Rusizi n’urwa Prime rwubatse mu Karere ka Musanze.
Ni uruganda byari biteganyijwe ko rwuzura mu kwezi kwa Werurwe 2023 ariko imirimo yo kurwubaka irakerererwa gato, aho biteganyijwe ko ruzajya rutanga nibura toni ibihumbi bitatu bya sima ku munsi, rukaba rukoramo abakozi basaga ibihumbi bibiri buri munsi.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukur urwanda rutengamsye
twishimiye urwa ruganda rwuzuye mu rwanda iterambere riziyojyera