Muhanga: Orion Club yahiye
Akabyiniro kazwi ku izina rya Orion Club ko mu mujyi wa Muhanga kafashwe n’inkongi y’umuriro muri iri joro rya tariki 21/12/2012. Icyateye iyo nkongi y’umuriro ntikiramenyekana.
Umuriro watangiriye ku kabyiniro bituma n’inzu yose ifatwa n’inkongo y’umuriro ariko nta muntu iyi mpanuka y’umuriro yahitanye kugeza magingo aya.
Mu minsi yashize, akabyiniro k’ahitwa kwa Ndengeye i Nyarutarama ndetse na Cadillac twose two mu mujyi wa Kigali twafashwe n’ingongi y’umuriro.
Amakuru arambuye turakomeza kuyabatarira.
Gerard Gitori Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|