Muhanga: Nyirabagenzi yinjiza za miliyoni abikesha gutaka amasaro

Umubyeyi w’abana barindwi witwa Nyirabagenzi Clemence, avuga ko ashobora kwinjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni ku kwezi, abikesha umwuga wo gutaka masaro ku bikoresho gakondo.

Imikwege mito n'amasaro nibyo Nyirabagenzi akoramo ibikoresho bya gakodo bivuguruye
Imikwege mito n’amasaro nibyo Nyirabagenzi akoramo ibikoresho bya gakodo bivuguruye

Nyirabagenzi avuga ko yapfakaye afite abana barindwi yasigiwe n’uwari umugabo we agakena cyane, ariko amaze gusaza atangira kwiga gutunganya amasaro, akazi n’ubundi yari asanzwe akora akaza kugahagarika.

Avuga ko gutunganya amasaro byatumye arera abana be bose barangiza amashuyri yisumbuye, bikamurinda ubuzima bw’imvune bwo guhinga, kandi butagiraga icyo bubinjiriza dore ko ngo abana bari bagiye kwicwa n’inzara.

Avuga ko kuri ubu amafaranga make ashobora kwinjiza ari hagati ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu, akaba ubu abagize umuryango we wose barinjiye mu mwuga wo gutunganya ayo masaro.

Avuga ko nta kibazo cy’isoko mu Mujyi wa Kigali, kuko ari we ugemurira imitako ya kinyarwanya yavuguruye, kuko aho gukoresha ibyati n’ibindi bibora we akoresha imikwege mito n’udusaro duto mu kuboha ibyibo n’indi mitako.

Agira ati “Imikwege n’amasaro mbigura muri kazi ni kazi i Kigali, iyo nsanze burije ibiciro nanjye ngurisha nuriza. Mfite isoko za Kimirono na za Remera, Kigali yose mfitemo isoko, abana banjye bose nabigishije gukora amasaro, bose barashatse barubatse tumaze kwiteza imbere”.

Bimwe mu byibo n'indi mitako ya Nyirabagenzi imwinjiriza agera muri miliyoni ku kwezi
Bimwe mu byibo n’indi mitako ya Nyirabagenzi imwinjiriza agera muri miliyoni ku kwezi

Yongreago ati “Iby’ubuhinzi byari bimaze kunsazisha mvunika, ariko ubu mu murima nshyiramo umukozi agahinga tukamuhemba, mu kwezi amake ninjiza ni ibihumbi magana atanu na magana atandatu kugeza kuri miliyoni. Nabanje kuyarihiramo abana banjye, ubu bose barubatse ariko bose bakora amasaro n’abuzukuru banjye ndi kubibigisha”.

Umuhungu wa mukecuru Nyirabagenzi witwa Tuyisenge Hervé, na we baba bari gukorana amasaro bataka ibikoresho bitandukanye, ahamya ko umwuga w’umubyeyi we watumye abasha kwiteza imbere nyuma y’ubuzima bwo mu muhanda yanyuzemo, akaza gukurwamo akagana umwuga w’umubeyi we.

Tuyisenge avuga ko avuye mu buzima bwo ku muhanda, yize ubukanishi anabukora imyaka itanu, ariko nabwo ntibwamwinjiriza uko abyifuza, abonye umubyeyi we amaze kwiteza imbere mu masaro nawe ahitamo kumwigana.

Agira ati “Mukecuru yararebye asanga nkwiye kumufasha, yari asanzwe azi gutaka no kuboha, aza kumbwira ko twajya dukuramo amafaranga, mva mu bukanisha nza kubana na we, ubu niwe ungurishiriza kandi simbura nk’ibihumbi 50Frw ku kwezi”.

Tuyisenge avuga ko ubukanishi ntaho buhuriye no gukora amasaro, kuko abasha kwiyishyura inzu, kandi agahamya ko umwuga w’abagore n’abagabo bashobora kuwukora, kuko nawo ushobora guteza imbere abawukora.

Ubukorikori gakondo yabwongereye agaciro ashyiraho amasaro
Ubukorikori gakondo yabwongereye agaciro ashyiraho amasaro

Umuryango wita ku iterambere mu Karere ka Muhanga (BSD), wafashije Nyirabagenzi n’umuhungu we kunoza umwuga wo gutaka amasaro, ugaragaza ko ikibazo gikunze kwigaragaza ku batangira imishinga mito yo kubateza imbere, bagiterwa ahanini no kuba abayitangira badakurikiranwa ngo bagirwe inama.

Ni muri urwo rwego BSD itegura imurikabikorwa ngarukamwaka hagamijwe kugaragaza ibyo abafashwa n’uwo muryango bagenda bageraho, no kuganira ku ngamba zatuma ibyo bikorwa bigera ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RRA imugereho irebe ko yishyura umusoro ku nyungu.

mad yanditse ku itariki ya: 1-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka