Muhanga: Ni nde uzirengera igihombo cyo gusubiramo imihanda ya kaburimbo?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko kompanyi yari yatsindiye isoko ryo gukora imihanda ya kaburimbo ku bilometero hafi birindwi mu Mujyi wa Muhanga, ari na yo izirengera igihombo cyo kuwusubiramo nk’uko bikubiye mu masezerano y’isoko yagiranye n’Akarere.

Umuhanda wakosowe inshuro eshatu ntacyo bitanga
Umuhanda wakosowe inshuro eshatu ntacyo bitanga

Ni imihanda yatangiye kubakwa kuva mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2022-2023, ikaba yaragombaga kuzura itwaye amafaranga miliyari esheshatu, aho byari biteganyijwe ko imirimo yo kuyimurikira Akarere mu buryo bwa burundu izarangirana n’ukwezi kwa Kanama 2024.

Ubundi bimenyerewe ko abubaka imihanda ikomeye ya kaburimbo bakora inyigo n’ibipimo byimbitse, ku buryo bitari bisanzwe ko umuhanda ugera igihe cyo kumurikwa cyangwa gutahwa, ahubwo ugasenywa ugasubirwamo.

Mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe ahakozwe hafi kilometero zirindwi z’imihanda ya kaburimo, abantu bakunze kunenga ukuntu irimo ibinogo by’igitaka, n’ukuntu ahagiye hangirika hagiye hasanwa mu buryo butari ubwa gihanga nk’uko basanzwe babona uko kaburimbo nzima zubatse.

Umuhanda wahise usenywa batangira kuwubaka bundi bushya
Umuhanda wahise usenywa batangira kuwubaka bundi bushya

Umwe ati, “Njyewe ndi umunyonzi gutwaramo igare ni ukugenda usimbagurika mu binogo, badufashe uyu muhanda usubirwemo kuko abawukoze baradusondetse rwose”.

Undi muturage agira ati, “Uyu muhanda urimo ibinogo byinshi ku buryo mbona icyatuma uzaramba ari ukuwukora neza bakawusubiramo kuko uyu muhanda ukoze nabi cyane”.

Ni nde uzirengera igihombo cyo gusubiramo iyo mihanda?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, asobanura ko bagiranye amasezerano na sosiyete y’Abashinwa, agomba kurangira mu kwezi kwa Kanama 2024, ariko mu ikurikiranabikorwa hakaba haragaragaye ko imihanda idakoze neza.

Agira ati “Twabigaragaje kenshi kandi twagiye dufatanya na rwiyemezamirimo ukora ibikorwa n’ushinzwe kubikurikirana, turakorana uko turi batatu kandi twese tubona ko hari ikibazo, cyagiye gikosorwa ariko biza kugaragara ko bidakosorwa neza”.

Avuga ko igice cyo hejuru kitari kimeze neza bagiye basanasana ahagaragaye ikibazo, ariko bategereza ko imvura igwa ngo barebe niba ibyasanwe bikomeye, ariko birananirana, barongera barakosora kugeza ku nshuro eshatu, byose ntibyatanga igisubizo kirambye.

Gusana ntacyo byatanze mu nshuro eshatu zose byakozwe
Gusana ntacyo byatanze mu nshuro eshatu zose byakozwe

Agira ati “Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023, hafashwe umwanzuro ko icyo gice cyo hejuru kivanwaho bakubaka bundi bushya, badusaba igihe cy’amezi abiri yo gukora inyigo no gushaka abakozi b’abahanga kuko uwari wahawe izo nshingano byagaragaye ko atari inzobere, ubu batangiye gukosora”.

Kayitare avuga ko amasezerano atahindutse kuko abakoze umuhanda nabi ari bo bazashora mu kongera kubaka, kuko na bo ubwabo babizi ko babikoze nabi, ibyo bikaba bidakwiye kugira uwo bitera impungenge ko bashobora kongera kuwusondeka cyangwa Leta igasabwa andi mafaranga.

Agira ati, “Ni ibisanzwe mu mushinga uwo ari wo wose kuko ibikubiye mu masezerano bizubahirizwa, natwe tuzakomeza gukurikirana ko bikorwa neza hakurikijwe amasezerano n’ibyo ateganya”.

Amarangi yasigwaga mu mihanda kandi bigaragara ko idakoze neza
Amarangi yasigwaga mu mihanda kandi bigaragara ko idakoze neza

Kayitare avuga ko hari indi nyigo izarangira mu kwezi kwa Werurwe 2024, yo kubaka igice cya kabiri cy’imihanda iteganyijwe mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, ireshya na kilometero eshanu n’igice ku buryo nta gihindutse yatangira kubakwa muri Gicurasi 2024.

Byagaragariraga amaso ya buri wese ko imihanda isondetse
Byagaragariraga amaso ya buri wese ko imihanda isondetse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igihugu hari abahagurukiye kukirya, muzajye no kureba icyiswe "umuhanda wa kaburimbo" cyubatswe mu mwaka ushize wa 2023 mu karere ka Huye, umurenge wa Tumba, akagari ka Gitwa nibwo muzabonako ntaho twerekera, wagirango igihugu duhemukira si icyacu pe.

Gashumba yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka