Muhanga: Minisitiri w’Intebe yagaye akarere kuba gafite urutoki rudatanga umusaruro

Mu rugendo yagiriye mu karere ka Muhanga tariki 03/11/2012, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko yatunguwe no kubona ahantu henshi yaciye hahinze insina zidafite icyo zeraho.

Ati: “hari aho nabonye hari urutoki umwana muto yakwikoreramo ibitoki igihumbi, uru rukoti nta cyo rumaze, kurureba gusa ntacyo bimaze”.

Minisitiri avuga ko aha hantu hagihinze urutoki nk’uru hakwiye kuba haratewe ibindi bintu bishobora kuhera byagirira umuturage akamaro kuko ngo kugira urutoki nk’uru ari uguta igihe.

Asaba abaturage bagihinga urutoki nk’uru kujya babara ibyo bakuramo bakoresheje imibare aho kugirango bajye barurebera gusa kugira ngo babonereho gufata icyemezo cyo kuruca cyangwa kuruvugurura bagatera urundi rushobora kugira icyo rubabyarira.

Minisitiri w’intebe yatangaje ibi mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwatangiye kuvugurura urutoki aho bagenda basimbuza insina zitera izindi nshya za kijyambere zitanga umusaruro.

Iki gikorwa gikorwa n’abaturage ubwabo bafatanije n’ubuyobozi bwabo kuko aribwo bubazanira insina za kijyambere umuturage akazigura; insina imwe umuturage ayigura amafaranga 600.

Aha Minisitiri yagaye kandi uburyo muri aka karere hari aho bagiye baca amaterasi y’indinganire ariko ugasanga barahinzeho imyaka idakwiye kuhahingwa.

Minisitiri Habumuremyi ati: “nta kuntu amaterasi nk’ariya meza muyahingaho ibijumba, amaterasi ahingwamo imyaka yera vuba, imyaka itanga umusaruro, imyaka itanga amafaranga ku buryo bwihuse nk’ibigori, ibishyimbo, ibirayi, abayobozi namwe baturage muvuge ngo mbere y’uko tugire icyo dukora turebe ikidufitiye akamaro”.

Yasabye abaturage kandi gucika ku muco wo kuvangavanga imyaka mu murima kuko nta mibare iba irimo; ngo ni uburyo bwa cyera budatanga umusaruro.

Ahantu hose hateranira abantu benshi hajye harindwa inkuba

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye ko ahantu hose hateranira abantu benshi hajya hashyirwa ibyuma birinda inkuba.

Aho hantu ni nko ku bigo by’amashuri, insengero na za kiliziya, amavuriro n’ahandi hazwi ko hahurira abantu benshi.

Guverinoma y’u Rwanda iri gusha ibikoresho bigezweho bijyanye n’iteganyagihe mu rwego rwo gukumira ibiza bitaragira abo bitwara cyangwa ngo bigire icyo byangiza; nk’uko Minisitiri w’Intebe abyemeza.

Iki kibazo cy’inkuba Guverinoma ikigarutseho nyuma y’uko hari abantu imaze guhitana ndetse ikanangiza ibitari bike muri ibi bihe by’imvura.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri w’Intebe yanatangije igikorwa cyo kubaka umudugudu uzatuzwamo abatuye mu murenge wa Rongi na Nyabinoni. Yasabye abatuye ahantu hatatanye kugira umurava wo kuhava vuba na bwangu kandi bakirinda kurushya ubuyobozi.

Mu gihugu hose harabarurwa abantu bagera kuri 25 bamaze guhitanwa n’ibiza ndetse hasenyutse amazu agera hafi ku 1000 n’imyaka yabo yangizwa nabyo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka