Muhanga: Mfitumukiza wari watorotse gereza yongeye gufatwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko Mfitumukiza wari uherutse gutoroka Gereza ya Muhanga yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Mfitumukiza wari uherutse gutoroka gereza ya Muhanga yafashwe
Mfitumukiza wari uherutse gutoroka gereza ya Muhanga yafashwe

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushizwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera yemeje ayo makuru, akavuga ko Mfitumukiza yatawe muri yombi hamwe n’uwari umucumbikye, mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye, Mfitumukiza ubundi akaba uvuka mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha, avuga ko kuva Mfitumukiza yatoroka Gereza ku wa 27 Mutarama 2021, yakomeje gushakishwa akaba yabonetse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Agira ati “Ubu yafashwe ari ku rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze. Uwari umucumbikiye nawe ari gukurikiranwa na RIB, ntituramenya niba hari amasano bafitanye”.

Yongeraho ati “Icyaha cyo gutoroka gereza nacyo gihanwa n’amategeko, ubu arimo gukorewa dosiye, abagororwa bakora ibihano ndabasaba gutuza bagakora ibihano byabo kuko inzego z’umutekano ziri maso, cyane ko n’uwo yafashwe”.

Niyomufasha avuga ko nta mucungagereza wari waryozwa iby’itoroka rya Mfitumukiza, ahubwo bari barimo gufatanyiriza hamwe kumushakisha kugeza bamufashe, agashimira abaturage ku makuru batanze ngo afatwe akanabasaba kubigira umuco.

Mfitumukiza na bagenzi be batanu bakurikiranweho ibyaha byo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika, wiciwe mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakamwambura moto.

Abo bose bakaba bataratangira kuburanishwa kuri ibyo byaha kuko bagifunzwe by’agateganyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyabyaha babuza isi yacu amahoro.Ikibabaje nuko ibyaha bimwe abantu babifata ko atari ibyaha.Urugero,benshi ntabwo bafata ko gusambana ari icyaha mu maso y’Imana.Basigaye babyita kuba mu munyenga cyangwa gukundana.Ikindi cyaha abantu benshi bakora batazi ko ari icyaha,ni ukwibera gusa mu gushaka iby’isi ntushake Imana.Bakumva ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,bahabwa igihano cyo gupfa ntuzazuke ku munsi w’imperuka.Bible ibyita Kurimbuka.

rwabukumba yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka