Muhanga:Kongera umubare wa manda z’umukuru w’igihugu byashingira ku myitwarire ye-Njyanama

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga baravuga ko bashingiye ku ivugururwa ry’ingingo y’101 irebana n’amatora ya Perezida, Perezida Paul Kagame yahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamariza indi manda kandi yayirangiza agishoboye agakomeza kubera ko ntacyo banenga atakoze kuri gihe amaze ayobora igihugu.

Bashingiye ku bikorwa birimo kubohora igihugu no kurokora abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashingiye kandi ku iterambere Kagame yagejeje ku Banyarwanda b’ingeri zose, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga basanga Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza akayobora nta yandi mananiza.

Abajyanama b'Akarere ka Muhanga barasaba ko Perezida wa Repubulika yajya yiyamamariza manda imwe y'imyaka 7, abaturage bakaba bamwongerera indi igihe basanze bakimukeneye.
Abajyanama b’Akarere ka Muhanga barasaba ko Perezida wa Repubulika yajya yiyamamariza manda imwe y’imyaka 7, abaturage bakaba bamwongerera indi igihe basanze bakimukeneye.

Ku bijyanye n’ingigo igena manda z’umukuru w’igihugu, abagize inama Njanama y’Akarere ka Muhanga bashyigikiye ko Perezida wa Repubulika wajya yiyamamariza imwe y’imyaka irindwi ishobora kongerwa bitewe n’imyitwarire yagaragaje mu nshingano ze.

Mu biganiro byahuje 19 mu bajyanama 26 bemeje ko nubwo manda y’imyaka irindwi yajyaho, hashyirwaho n’uburyo abaturage bashobora gukuraho Perezida wa Repubulika igihe yananiwe kurangiza inshingano yiyemeje bamutora.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga bagaragaza ko kuvugurura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga irebana n’inshuro ubundi Perezida wa Repubulika atagomba kurenza ayobora bizabaha amahirwe yo kongera kwitorera Perezida Kagame, kuko hari byinshi yagejeje ku gihugu kandi ko babona agishoboye.

Umuyjanama akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, we asanga Perezida Kagame yarashyizeho akayunguruzo gatuma Abanyarwanda bibona mu bandi. Agira ati “Mbona Kagame yararemye icyizere cyo kubaho mu bantu kuko mu bihe byatambutse wasangaga bariho batariho”.

Abadepite bashimira abagize Njyanama y'Akarere ka Muhanga kuba batanze umurongo mwiza wo kuvugurura ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga.
Abadepite bashimira abagize Njyanama y’Akarere ka Muhanga kuba batanze umurongo mwiza wo kuvugurura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Umujyanama Barteremie Karinijabo, uhagarariye Umurenge wa Rongi, avuga ko ashingiye ku mutekano wagarutse iwabo muri Ndiza nyuma y’uko ingabo za RDF zitsindiye abacengezi bari barayogoje ibintu, ntawundi Perezida ukenewe mu Rwanda usibye Paul Kagame.

Ku bijyanye na manda umukuru w’igihugu yahabwa, bamwe basanga Paul Kagame yagahawe manda z’ubuziraherezo, ariko kuko azageraho agasimburwa, byaba byiza abaturage bagiye bagira uruhare mu kumusuzuma yaba akora neza akongera akiyamamaza yaba akora nabi bakamukuraho.

Abadepite bishimiye uburyo abagize Njyanama y’Akarere ka Muhanga bagaragaza ibitekerezo bifite ingufu kandi bizabafasha kwandika uko manda z’umukuru w’igihugu zagenwa.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyifuzo byacu bigomba kubahirizwa maze aho kudushakira undi muyobozi wiga kuyobora tugakomezanya na Paul Kagame umaze kuba ubukombe

Rwishyura yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka