Muhanga: Kiliziya yakiraga abantu 2,000 ntizarenza 300

Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Saint André Gitarama yo mu Mujyi wa Muhanga ikaba ibarizwa muri Diyosezi ya Kabgayi, ni imwe muzitegura gufungura nk’uko n’ahandi bimeze, ariko ngo ikazakira abakirisitu 300 muri misa imwe mu gihe yajyaga yakiraga abagera ku 2,000 mbere ya Covid-19.

Paruwasi Saint André Gitarama
Paruwasi Saint André Gitarama

Ibyo biri muri gahunda yo kwirinda icyo cyorezo, hubahirizwa abamwiriza yo kukirwanya yashyizweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’iy’Ubuzima, aho abasenga basabwa guhana intera nibura ya metero n’igice.

Icyakora iyo kiriziya ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, yari itarabona icyangombwa gitangwa n’akarere kiyemerera gufungura kuri iki cyumweru ngo yakire abakirisitu baza gusenga, gusa ngo hari icyizere cy’uko bazagihabwa kuko ibisabwa byujujwe, nk’uko Padiri Mukuru w’iyo Paruwasi, Anatole Niyitanga abisobanura.

Agira ati “Muri Paruwasi ya Gitarama imyiteguro yararangiye, ababishinzwe baradusuye barabyibonera, ubu igisigaye ni uko duhabwa ibaruwa itangwa n’Akarere ka Muhanga iduha uburenganzira bwo guterana tugasenga. Icyakora turishimye kuba twongeye kwemererwa guterana nubwo icyo cyangombwa kitaratugeraho”.

Ati “Ibyangombwa byose bisabwa birahari, aho abakirisitu bazicara hashyizwe utumenyetso ku buryo tuzakira bake hirindwa icyo cyorezo. Ubusanzwe kiliziya yacu yakiraga abantu 2.000 kandi bose bicaye, ariko ubu ngubu kubera amabwiriza yo kwirinda tuzakira abakirisitu 300 gusa”.

Padiri Niyitanga avuga ko bateguye uburyo abakirisitu bose bazasenga nubwo ngo bigoye, kuko bateganya gusoma misa eshanu ku munsi hakurikijwe santarali zigize iyo paruwasi, gusa n’ubundi hari abazasigara bagasabwa kubyihanganira.

Aho abakirisitu bazicara hashyizwe utumenyetso
Aho abakirisitu bazicara hashyizwe utumenyetso

Ati “Abakirisitu basengera hano bari muri santarali eshanu zigize Paruwasi ya Gitarama. Ku munsi wo gusenga tuzajya dusoma misa eshanu. Ni ukuvuga ko santarali tuzaziha gahunda y’uko zizajya zisimburana muri kiliziya hakurikijwe amasaha y’umunsi”.

Avuga kandi ko bateganyije uburyo bwo gusukura kiliziya hagati ya misa n’indi, aho baguze amapompo azashyirwamo imiti yabugenewe, ababishinzwe bakazahita bayitera muri kiliziya yose hagamijwe kurinda abakirisitu Covid-19, cyane ko hagati ya misa n’indi hazaba harimo isaha, bityo n’abakorerabushake bahuguwe bakazaba barimo gutegura abagiye kwinjira.

Ku rusengero rwa ADEPR Ruli muri Paruwasi ya Nyabisindu mu Murenge wa Shyogwe, na ho imyiteguro ngo yararangiye, nkuko bisobanurwa n’umubwirizabutumwa waho, Ntakabanyura Pierre Célestin.

Ati “Ibisabwa n’amabwiriza byose birahari, inzego z’umurenge zibishinzwe zaradusuye zirabibona. Twagombaga kubishaka kuva twamara kumva inkuru nziza y’uko amateraniro yongeye gukomorerwa, tugashimira Imana n’ubuyobozi”.

Ati “Ubusanzwe twakiraga abakilisitu 304 mu iteraniro ariko ubu kubera kwirinda Covid-19 tuzakira 150 gusa kugira ngo hasigare intera ihagije hagati yabo. Tuzajya dukora amateraniro abiri ku munsi duhereye saa mbiri za mu gitondo, ariko abantu bakazaba bahageze saa moya kugira ngo bandikwe banapimwe umuriro, bahabwe n’andi mabwiriza”.

ADEPR Paruwasi Ruli yo mu Murenge wa Shyogwe
ADEPR Paruwasi Ruli yo mu Murenge wa Shyogwe

Kugeza ku mugoroba wo ku wa 18 Nyakanga, nta torero cyangwa idini ryo mu Karere ka Muhanga ryari rirahabwa icyangombwa, umuyobozi w’ako karere akaba yatangarije Kigali Today ko bari bakirimo kubisuzuma ariko ko hashobara kuba hari abarara babihawe.

Ati “Tumaze iminsi mu igenzura tureba uko buzuza ibisabwa na MINALOC n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB). Uyu munsi icyo twakoze ni ugusura abanditse basaba ko basurwa bitewe n’aho babona bagejeje imyiteguro kandi byakozwe nubwo kari akazi kenshi”.

Ati “N’ubu turacyabirimo, gusa kugeza kuri iyi saha (ejo nijoro) ntawe turaha icyangombwa cy’uko ejo basenga ariko byanze bikunze hari abo turi bubihe. Bivuze ko hari abazasenga nubwo ntahita mvuga ngo ni aba n’aba, bagasabwa kubahiriza amabwirizwa nk’uko ari, hato batagira abahakura uburwayi”.

Ibyo biravugwa mu gihe hirya no hino mu gihugu, hari amadini n’amatorero yaraye ahawe amabaruwa abemerera gusenga ku buryo kuri iki cyumweru baterana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi birutwa n’Abayehova bavuga ko batazafungura insengero zabo kubera kugira amakenga.Tekereza kujya gusenga usize abana bawe ngo nuko batagejeje ku myaka 12.Cyangwa kuririmba upfutse umunwa.Abazakuramo inyungu gusa ni pastors bagiye kurya amafaranga y’abantu biyita abakozi b’imana.

sebushumba yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka