Muhanga: Isoko rijyanye n’igihe ryitezweho guca akajagari mu bucuruzi

Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko muri Kamena 2021 isoko rishya rijyanye n’igihe rizatangira gukorererwamo, kandi rikazagabanya akajagari mu bucuruzi.

Isoko rishya rya Muhanga ryitezweho guca akajagari mu bucuruzi
Isoko rishya rya Muhanga ryitezweho guca akajagari mu bucuruzi

PSF itangaza ko iryo soko rigeze kuri 99% ryuzura kandi ibiganiro n’abasanzwe bacururiza mu isoko rishaje birimo kugenda neza mu rwego rwo kunoza imikorere mishya izagenderwaho, kandi ko abazahabwa imyanya bwa mbere mu isoko rishya ari abasanzwe bacururiza mu rishaje hakurikijwe ibyiciro by’ibyo bacuruza.

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Muhanga; Kimonyo Juvenal, avuga ko iryo soko rigizwe n’ibice bitandukanye n’ubundi byakoreraga mu isoko rishaje kandi ko abacuruzi bose bazabonamo imyanya.

Avuga ko ishoramari rigezweho ari irikorera ahantu hujuje ibya ngombwa birimo n’isuku ihagije ku buryo abakiriya baba bafite umutuzo n’ubwisanzure mu guhaha kandi abacuruzi bakaba bafite uburyo buhagije bwo gutunganya ibyo bakora.

Isoko rifite inzira z'abafite ubumuga
Isoko rifite inzira z’abafite ubumuga

Agira ati “Iyo umuntu akorera ahantu hari amazi, amashanyarazi atabura, isuku ihagije, bisanzuye bizamura ubwiza bw’ibyo bakora bityo ubucuruzi bwacu bukajyana n’igihe. Wasangaga mu isoko rishaje harimo umwanda kandi ibicuruzwa bidatunganye n’abacuruzi badafite ubwinyagamburiro, ubu hano byose bizaba bimeze neza.

Ibiciro ntabwo bikanganye

Kimonyo avuga ko nyuma yo kubona ko ibyiciro by’abazakorera mu isoko bitandukanye, ubu harimo gukorwa ibiganiro n’abahagarariye ibyo byiciro kandi hazanabaho ko basura isoko kugira ngo batange ibitekerezo by’uko bifuza ko bazakorana na komite izaba ishinzwe kuricunga.

Agira ati “Kubera ko ubu hari amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abantu bazajya baza basure aho bazakorera mu byiciro bito bito kandi twakire ibitekerezo byabo hakurikijwe amazone basanzwe bakoreramo, bazajya basura isoko tuganire uko bazarikoreramo ntawe ubangamiwe kandi buri wese yibone muri iri soko rishya, ntabwo bizaba bihanitse ariko na none ntabwo twashyiraho igiciro gitesha agaciro iyi nyubako”.

Imbere naho harimo gukorwa isuku ya nyuma
Imbere naho harimo gukorwa isuku ya nyuma

Kimonyo avuga ko icyumba kimwe nibura kizakodeshwa amafaranga ibihumbi 200frw ariko abagikoreramo bagafatanya kucyishyura ku buryo cyakorerwamo nk’abantu 12, umwe akaba yakwishyura hagati y’ibihumbi 20frw na 30frw.

Agira ati “Icyumba kinini abantu bazajya bagifatanya kubera ububiko bw’ibyo bacuruza, twasanze nibura umuntu azajya aba afite ubuso bwa metero ebyiri kuri imwe hasi, kandi n’ubundi mu isoko rishaje ntawazirenzaga, naho kujya hejuru ni metero eshatu zose umuntu azaba yisanzuyemo”.

Abacuruzi barimo kuganirizwa kandi bizeye ko isoko rishya ari igisubizo aho kuba imbogamizi

Umwe mu bakorera mu isoko rishaje akaba n’umuyobozi waryo, Emille Rukazabyuma, avuga ko bishimiye kuba bagiye kuva mu myanda bakoreragamo bagacururiza ahantu hajyanye n’igihe.

Avuga ko abacuruzi ubundi batumvaga neza uko isoko rishya bazarikoreramo ariko nyuma y’uko abahagarariye abandi bakomeje gusura ibice no gusobanurirwa imikorere biri kugenda byumvikana ku buryo abasaga 900 bamaze kwiyandikisha gukorera mu isoko rishya.

Avuga ko hari ibibazo byinshi isoko rishya rizakemura birimo no kuba hari abacuruzi bakoreraga hanze mu kajagari bitewe n’uko badafite imyanya yo gukoreramo ibyo nabyo bikaba byahombyaga abacururiza imbere.

Yungamo ko hari n’abantu badacuruza bari barigize abaranga b’ibicuruzwa bakiba abakiriya n’abacuruzi biyita ko bahuje impande zombi bazwi nk’abakwepo, abo nabo bakaba bazabona uko bihangira imirimo yabo.

Ku kijyanye n’ibiciro Rukazabyuma avuga ko nta mpungenge biteye kuko ubuso bahawe mu isoko rishya buhagije ngo umuntu yisanzure kandi yakire neza abakiriya, mu mutuzo no mu cyubahiro cyo gukorera ahantu hameze neza.

Agira ati “Rwose ahantu tuzakorera hameze neza imari izajya ibona aho ikwirwa urumva metero ebyeri kuri imwe, na metero eshatu ujya ejuru zirahagije ugereranyije no mu isoko rishaje tuzakomeza gusura aho tuzakorera ku buryo buri wese azasobanukirwa n’ibyiza byo kwimukira mu isoko rishya”.

Isoko rishya rya Muhanga, (Muhanga Modern Market) ryuzuye ritwaye asaga miliyali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, rikaba rifite ubwinjiriro bubiri, aho kubika ibicuruzwa, uburyo bwo gucunga umutekano hakoreshejwe kamera, n’uburyo bwo kunoza isuku.

Iryo soko ryubatswe n’abikorera bibumbiye mu ishyirahamwe bise MIG (Muhanga Investment Group), rigizwe n’abanyamuryango basaga gato 50, nyuma yo kuryuzuaz bakaba bagiye gukomereza mu isoko rishaje ngo hubakwe ububiko bunini bw’ibicuruzwa.

Isoko rya Muhanga rishaje
Isoko rya Muhanga rishaje
Abacurzi b'imbuto bakoreraga hanze y'isoko nabo bazahabwa imyanya mu isoko rishya
Abacurzi b’imbuto bakoreraga hanze y’isoko nabo bazahabwa imyanya mu isoko rishya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka