Muhanga: Imiryango isaga 5,000 yafashijwe kunoza imirire y’abana ku mashuri

Imiryango isaga ibihumbi bitanu yo mu mirenge itanu y’Akarere ka Muhanga itishoboye, imaze gubabwa ubufasha burimo n’amatungo magufi, ibiryamirwa n’ibyo kurya mu rwego rwo gufasha abana kwitabira ishuri.

Hatanzwe ibyo kurya bigenewe amashuri
Hatanzwe ibyo kurya bigenewe amashuri

Umuyobozi mukuru w’Umuryango ‘Icyerekezo Rwanda’ watanze ubwo bufasha, Patrick Byiringiro, avuga ko nibura bamaze kwita ku bana basaga ibihumbi birindwi mu myaka itanu ishize, biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu Mirenge itanu y’Akarere ka Muhanga.

Bimwe mu byo babafasha ni ukugaburirwa ku mashuri bigaho, nta yandi mafaranga ababyeyi babo batanze, ibyo bikaba byaragabanyije ikibazo cy’abana bata amashuri, kuko nk’urugero ku kigo cy’amashuri cya Kivumu abana babiri ari bo bavuye mu ishuri uyu mwaka, na bo bakaba barabitewe n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango.

Agira ati “Abana twitaho turabakurikirana kuva mu mashuri abanza tukabaha ibikoresho by’ishuri, ibyo kurya n’imyambaro bigatuma abo mu miryano itishoboye bakomeza kwiga, kuko ahanini byagaragaye ko kubura ibiribwa biri mu byateraga abana guta amashuri.

Byiringiro avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho bakorana n’Akarere ka Muhanga mu gushaka abo bana bakeneye ubufasha, hakiyongeraho n’umufatanyabikorwa witwa (Putocas), na we ugira uruhare mu kwita kuri abo bana, akishyurira abana batsinda neza mu bigo bibacumbikira.

Hari abahawe amatungo
Hari abahawe amatungo

Umuyobozi wa Putocas mu Rwanda, Elisabeth Souzan Causina, avuga ko iyo umwana yariye neza ku ishuri atsinda neza, kandi ko kugenera ibiribwa imiryango y’abana biga bataha bibafasha kugira ubuzima bwiza, bityo bakarushaho gutsinda ishuri.

Agira ati “Abana baba bazi ubwenge, iyo ushyize buri kimwe mu kongerera umwana ubumenyi, ukita ku ifunguro ry’umwana, uba uri kumutegurira eho heza hazaza, umusaruro uboneka bitinze ariko ukaboneka niyo mpamvu twizera ko gufasha umwana ari ugutegura ejo heza he”.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Kivumu Placide Ntigurirwa, avuga ko nta mwana ukiva mu ishuri kubera ubushobozi bukeya bw’ababyeyi kuko nta kibazo cy’inzara bahura nacyo, kandi ababyi babo bahabwa amatungo magufi yo kubafasha kwiteza imbere.

Agira ati “Uyu mwaka twagize gusa abana babiri bataye ishuri ariko dukurikiranye dusanga byaratewe n’amakimbirane mu miryango yabo, ariko abandi biga neza bahabwa amafunguro ahagije, bigatuma banatisnda neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko inkunga zihabwa abana n’imiryango itishoboye byagabanyije mu buryo bugaragara ikibazo cy’abana bata amashuri.

Asaba abahabwa amatungo magufi kuyikenuza abanje kororoka kugira ngo igihe ubufasha bwaba buhagaze nabo bakomeze kwifasha.

Ababyeyi bahawe ibikoresho by’abana n’amatungo magufi nabo bemera ko bagiye kurushaho gukurikirana ubuzima bw’abana babo, kuko babonye inyunganizi, kandi bazita ku matungo bahawe bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka