Muhanga: Imiryango 65 y’abarokotse Jenoside yahawe ingufu z’imirasire y’izuba

Imiryango 65 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye mu Karere ka Muhanga, yahawe amatara yimirasire y’izuba, mu rwego rwo kuyikura mu bwigunge, nyuma y’uko aho batujwe nta muriro ukomoka ku muyoboro mugari begerejwe.

Abarokotse Jenoside batishoboye bahawe ingufu z'imirasire y'izuba
Abarokotse Jenoside batishoboye bahawe ingufu z’imirasire y’izuba

Abarokotse bo mu Murenge wa Shyogwe bashyiriwe amashanyarazi y’imirasire y’izuba mu nzu, bavuga ko babonaga abandi bacanye bagakeka ko bo nta muntu ubitayeho, kuko babonaga abandi bafite amashanyarazi bo batayagira.

Munyaneza Pascal avuga ko amaze guhabwa inzu yashyizemo n’uburyo bwo kuba umuriro w’amashanyarazi washyirwamo, ariko ntawigeze uhagera, bigatuma bahora mu bwingunge kuko usibye kubona urumuri, batanabashaga kumva radio, cyangwa gusharija terefone zabo.

Agira ati, “Twari mu bwigunge, ariko tugize umugisha baduhaye radio, agatoroshi ko kumurikisha, n’imirasire, nta murongo twagiraga ngo tubone amashanyarazi, turashimira Leta n’abafatanyabikorwa batugejejeho amashanyarazi”.

Munyaneza Pascal wahawe imirasire yari yarabuze amashanyarazi
Munyaneza Pascal wahawe imirasire yari yarabuze amashanyarazi

Mukangoboka Epiphanie wo mu Mudugudu wa Rubugurizo mu Kagari ka Mbare Umurenge wa Shyogwe, avuga ko yahoranaga agahinda ko kubona abandi bafite amashanyarazi ariko bo bagataha mu mwijima.

Agira ati, “Nabonaga nta kindi gisubizo uretse gutegereza, nakoreshaga agatoroshi ka terefone, nta radio nagiraga n’ubundi nakoreshaga agaterefone, ariko byose byarakemutse bampaye n’akaradiyo ko kumva amakuru”.

Mukangango warokotse Jenoside avuga ko atabonaga uko yumva radiyo ngo amenye amakuru
Mukangango warokotse Jenoside avuga ko atabonaga uko yumva radiyo ngo amenye amakuru

Avuga ko kuba Leta ifatanya n’abikorera bakegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibakura mu bwigunge, kuko babonye ababatekerezaho bakabakura mu icuraburindi ryatumaga barushaho kwiheba.

Agira ati, “Twatekerezaga ko nta muntu ukidutekereza kuko nta mashanyarazi twabonaga, ariko ubu dusubiranye icyizere cyo gukomeza ubuzima”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Eric Bizimana avuga ko inzu zubutswe mbere, zigatuzwamo abarokotse Jenoside zitari zifite amashanyarazi kubera ubushobozi bwari buhari, ariko nyuma y’uko bigaragaye ko ari ikibazo biba ngombwa gushaka abafasha gutanga amashanyarazi y’imirasire y’izuba kugira ngo nabo bagendane n’icyerecyezo cy’Igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Bizimana Eric avuga ko inzu zari zubatswe muri Mbare hari izitagiraga amashanyarazi
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Bizimana Eric avuga ko inzu zari zubatswe muri Mbare hari izitagiraga amashanyarazi

Agira ati, “Twubakaga inzu bigendanye n’ubushobozi dufite, abarokotse bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba birabafasha kugendana n’abandi mu buryo bwo kwiteza imbere, bakagenda bikura mu bwigunge kuko aho twari twabubakiye nta mashanyarazi yari yakagahera”.

Umuyobozi wa ASHARAMI Energy Rwanda Nshimiyimana Didas avuga ko bakorera mu bihugu bisaga 40, kandi ko aho bakorera bagira ibikorwa byegerezwa abaturage, ari nayo mpamvu bifuje guha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abarokotse Jenoside batishoboye.

Umuyobozi wa ASHARAMI Rwanda Nshimiyimana Didas avuga ko abahawe imirasire bazajya bafashwa n'igihe yaba yagize ikibazo
Umuyobozi wa ASHARAMI Rwanda Nshimiyimana Didas avuga ko abahawe imirasire bazajya bafashwa n’igihe yaba yagize ikibazo

Agira ati, "Turifuza ko Abarokotse Jenoside badaheranwa n’agahinda n’umwijima, abana bakabona uko basubiramo amasomo, biri muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufasha abarokotse kwiteza imbere”.

Umuyoboi w’Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Muhanga Ingabire Benoit, avuga ko bashimira Ikigo ASHARAMI gikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peterori, ku bwo gutekereza gufasha abarokotse ba Muhanga batishoboye kandi ko hari icyizere cy’uko bazabikomeza kuko hakiri benshi bababaye.

Ingabire ashimira abafatanyabikorwa bitabira ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye
Ingabire ashimira abafatanyabikorwa bitabira ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye
Abahawe imirasire y'izuba hamwe n'abakozi ba ASHARAMI bafashe ifoto y'urwibutso
Abahawe imirasire y’izuba hamwe n’abakozi ba ASHARAMI bafashe ifoto y’urwibutso
Abahawe amashanyarazi basabwa kugenzura kuko ari ibikoresho bishobora kwibwa n'abajura
Abahawe amashanyarazi basabwa kugenzura kuko ari ibikoresho bishobora kwibwa n’abajura
Imirasire bahawe ucanira inzu yose no gusharija terefone na radiyo
Imirasire bahawe ucanira inzu yose no gusharija terefone na radiyo
Umudugudu wa Mbare watujwemo abarokotse Jenoside nta muriro wabageragaho
Umudugudu wa Mbare watujwemo abarokotse Jenoside nta muriro wabageragaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira cyane umufatanyabikorwa w.Akarere ka Muhanga ariwe Asharami Energy Rwanda Ltd kuba yabashije gutanga inyunganizi y.Imirasire y.Izuba ku miryango 65 y.Abarokotse jenoside yakoreye Abatutsi 1994 Mu Rwanda.Twimakaze imibereho myiza y.Umuturage ahore kw.isonga.Asharami Energy Rwanda God bless you so much
.

Geoffrey Munyaneza yanditse ku itariki ya: 30-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka