Muhanga: Imibiri y’abazize Jenoside ntikwiye kuboneka hubakwa ibikorwa remezo gusa - Ibuka

Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga urifuza ko abakozi b’ibitaro bya Kabgayi batanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside ikomeje kuboneka muri ibyo bitaro.

Ibyo bitangajwe nyuma y’ uko ku munsi wa kane wo gushakisha imibiri habonetse igera kuri 44 isanga indi 106 yabonetse mu minsi itatu yabanje yose hamwe ikaba 150.

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko usibye amakuru yigaragaje kubera ibikorwa byo gusiza ikibanza nta wundi muntu wari watinyuka gutanga amakuru ku haba hari indi mibiri.

Imfunguzo ni kimwe mu bigaragaza ko abari bahungiye i Kabgayi bari basize bafunze amazu yabo bizeye kuzasubira iwabo
Imfunguzo ni kimwe mu bigaragaza ko abari bahungiye i Kabgayi bari basize bafunze amazu yabo bizeye kuzasubira iwabo

Rudasingwa avuga ko abarokotse Jenoside bari barahungiye i Kabgayi na bo bagerageje gutanga amakuru ariko kuko bahigwaga icyo gihe na bo batagaragaza neza aho iyo mibiri iri.

Avuga ko iyo hatabaho gushaka kubaka inzu ababyeyi bazabyariramo, nta mibiri yari kuboneka mu gihe imibiri y’abantu 150 imaze kuboneka n’ibihumbi 15 bishyinguye ku Rwibutso rwa Kabgayi ari bake ugereranyije n’abishwe mu bihumbi 50 byari byarahungiye i Kabgayi.

Agira ati "Abarokotse bari gutanga ubuhamya, ariko hari abantu bakoraga mu bitaro babirebaga twifuza ko uko tuzagenda tuganira bazagerageza gutanga andi makuru. Ntabwo bikwiye ko imibiri yajya iboneka igihe hagiye gukorwa igikorwa remezo gusa".

Yongeraho ati "Jenoside yakorwaga ku mugaragaro, hari Abatutsi bishwe barwariye kwa muganga kandi baba abaforomo, abakora isuku, na bamwe mu baganga bari bahari turizera ko nyuma yo kubona ibyabereye hariya bashyirirwaho uburyo bwo gutanga amakuru butabashyira mu kaga".

Rudasingwa avuga ko muri iki gikorwa cyo gushakisha imibiri nta barokotse bari batangira kuza kureba ko babona ababo mu mibiri yabonetse kuko ubu ibimenyetso birimo n’imyambaro bitaratunganywa neza ku buryo abantu baza kubireba ngo ababisura babe babasha kureba ko harimo abantu babo.

Umuryango Ibuka ugaragaza ko ubu igikorwa cyo gushakisha imibiri cyatumye ibikorwa byo gusiza ikibanza biba bisubitswe, kandi impande zose zikaba zishyigikiye ko imibiri ishakishwa ikazashyingurwa mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka