Muhanga: Ibiza byahitanye abantu icyenda abandi umunani barakomereka (Amafoto&Video)

Abantu icyenda bapfuye abandi umunani bakometetse mu Mirenge ya Nyabinoni na Rongi iherereye mu misozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga.

Imvura yujuje umugezi urarenga usenya inzu zirindwi na Poste de sante mu Murenge wa Rongi batatu bahasiga ubuzima
Imvura yujuje umugezi urarenga usenya inzu zirindwi na Poste de sante mu Murenge wa Rongi batatu bahasiga ubuzima

Abantu batandatu bapfuye ni abo mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagari twa Muvumba aho inzu yagwiriye umuryango w’abantu batanu bagahita bitaba Imana, no mu Kagari ka Mubuga aho inzu yagwiriye umuryango w’abantu batatu umwana agahita yitaba Imana ababyeyi be bagakomereka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni Nsanzimana Vedaste yabwiye Kigali Today ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 06 rishyira uwa 07 Gicurasi 2020 yasenye inzu z’abaturage ku buryo hataramenyekana umubare w’izasenyutse.

Avuga ko Akagari ka Muvumba ahanini kagizwe n’inzu ziri mu manegeka, ariko nta biza byaherukaga guhitana abaturage, ubu hakaba hamaze gusenyuka inzu 23 muri iki gihe cy’imvura.

Nsanzimana avuga ko hari hamaze kwimurwa imiryango 17 ituye mu manegeka, ubu hakaba hagiye gusubirwamo urutonde rw’abandi bagomba kwimuka kuko imvura ikomeje kugwa ari nyinshi.

Mu murenge wa Rongi haravugwa abantu batatu bapfuye hakaba habonetse umurambo w’umuntu umwe babiri bakaba bakomeje kuburirwa irengero, kuko batwawe n’amazi y’umugezi wuzuye ugatera mu nzu z’abaturage hagasenyuka inzu zirindwi ari na zo zahitanye abo bantu.

Hanasenyutse ivuriro riciriritse ryaho rya Murehe, ubu abayobozi bakaba bari kwerekeza ahabereye ibi biza kugira ngo bakomeze gutaba araturage.

Imirenge ya Rongi na Nyabinoni ikunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi ihitana ubuzima bw’abaturage ikanangiza ibyabo, Umurenge wose wa Nyabinoni bikaba biteganyijwe ko ugomba kwimurwamo abaturage.

Kugeza ubu mu Murenge wa Rongi hamaze gutuzwa imiryano 101 yimuwe mu Kagari ka Muvumba mu Murenge wa Nyabinoni, hakaba hari kurebwa uko hagurwa ubutaka bwo gutuzaho indi miryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ikibazo cy’ubushobozi ari cyo kibangamiye gahunda yo kwimura Umurenge wose wa Nyabinoni, ubu hakaba hari kwifashishwa kuba babacumbikiye mu mashuri n’insengero kugira ngo harebwe uko bazimurwa uko ubushobozi bugenda buboneka.

Kugeza ubu imiryango 66 ituye mu manegeka imaze kwimurwa mu Karere kose ka Muhanga kuva mu kwezi kwa Mata 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko imyaka y’abaturage na yo iri gukomeza kwangizwa n’imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Muhanga hakaba hagiye kubarurwa ibyangijwe na ba nyirabyo kugira ngo bitabweho.

Ibikorwa remezo birimo amazi na byo byangiritse mu Mujyi wa Muhanga, ku buryo nta mazi agera mu Mujyi wose kuko imashini zizamura amazi zarengewe n’imyuzure.

Hangiritse kandi urugomero runini rwa AIDER rwubatse mu murenge wa Shyogwe rwahaga amazi abaturage bo mu Turere tw’Amayaga nka Kamonyi na Ruhango.

Urugomero rwa AIDER mu Murenge wa Shyogwe rwatangaga amazi mu Turere tw'Amayaga rwasenyutse
Urugomero rwa AIDER mu Murenge wa Shyogwe rwatangaga amazi mu Turere tw’Amayaga rwasenyutse

Icyuzi cya AIDER cyacitse, amazi asandara mu mirima y’abaturage

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iwacu i RONGI ntibyoroshye n’imisozi yaridutse hakurys muri Gakenke ho hari n’irimbi ryatengutse riragenda amasanduka ajya ku gasozi.kugirango Ambulance itugereho ntibyoroshye nukuyisanga kure duhetse mu ngobyi.

DUSABANE Antoine yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka