Muhanga: Ibirayi byongeye kuboneka, abahinzi ntibasabwa ‘EBM’
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kiratangaza ko nta muhinzi w’ibirayi usabwa gutanga inyemezabwishyu ya (EBM), ahubwo abakusanya umusaruro wabyo bakawugurisha ababigemura ku masoko bo bagomba kuzitanga.
Ibyo bitangajwe nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru, ibirayi byabuze iminsi ibiri ku isoko rya Muhanga, kubera ko ababirangura basabwaga kubitwara bagaragaje ko babiguze n’abantu babahaye inyemezabwishyu ya EBM.
Icyo gihe abarangura ibirayi mu Majyaruguru y’Igihugu babizana i Muhanga, bagaragarazaga ko basabwa kwerekana EBM bahawe n’uwo baguze ibirayi, mu gihe nyamara ngo bo baba babiguze n’abahinzi badakoresha uburyo bwa EBM.
Komiseri wungirije ushinzwe imisoro n’amahoro mu nzego z’ibanze muri RRA, Jean Paulin Uwitonze, avuga ko abagura ibirayi bakajya kubicururiza ku masoko basabwa kwerekana mu bitabo byabo by’ubucuruzi, amazina na nomero y’indangamuntu by’umuhinzi baguze.
Agira ati “Umuhinzi ni umuhinzi nyine ntasabwa gutunga EBM, ahubwo we agurisha umusaruro we gusa, ariko uwawuguze asabwa gutunga umwirondoro w’umuhinzi hanyuma akanatunga EBM kuko ari umucuruzi nyine”.
Uwitonze kandi asaba abahinzi kwirinda kugurisha umusaruro wabo n’abamamyi babakase amafaranga, babeshywa ko ari ayo gutanga kuri EBM, kuko bituma bahenderwa ubusa kandi bakagira uruhare mu gusora nabi.
Uwitonze agaragaza ko abakomeza kwinangira gutanga inyemezabwishyu ya EBM bazabihanirwa, kuko hashize imyaka ibiri abacuruzi basabwa kuzuza ibisabwa kugira ngo batange izo nyemezabwishyu.
Hari imyumvire mike kuri EBM
Umuyobozi w’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko nyuma y’ibiganiro byahuje abacuruzi, ibirayi byongeye kuboneka ku masoko kandi nta kibazo kigihari ahubwo abasabwa kugira ibyo buzuza babikora.
Kimonyo avuga ko abacuruzi b’ibirayi basa nk’abafite imyumvire ko gutunga EBM bivuze kwishyura imisoro, kandi nyamara ngo imisoro ifite uko igenwa naho EBM ikagaragaza uko umucuruzi agenda akora akazi ke.
Agira ati “Abacuruzi bakeka ko uko batanze inyemezabwishyu ya EBM bazajya bakatwa imisoro, nyamara ntabwo ariko bimeze kuko abatanga imisoro bafite uko bagenwa, n’ubwoko bw’imisoro bagomba kwishyura. Ntaho rero bihuriye no gusora, nibyo byatumye bumva ko EBM yaba ibabagamiye”.
Umwe mu bacuruzi b’ibirayi mu Kivoka avuga ko abazana ibirayi basa nk’abari bahagaritse kurangura kubera ikibazo cy’inyemezabwishyu ya (EBM), icyakora akagaragaza ko abacuruza ibirayi bose badashoboye gutunga EBM.
Agira ati “Twebwe twishyize hamwe tujya mu mazu y’abantu tugakorera ku ipatanti y’umuntu umwe ari nawe twishyuriraho inzu, abenshi baza mu mujyi nta gishoro bazanye ahubwo twebwe umushoramari aduha ibirayi tukamwishyura nyuma, ubwo birasaba ko twe dutaha”.
Uwo mubyeyi avuga ko bagiye kongera kujya mu mihanda gucuruza udutaro kuko batakwemera kwicwa n’inzara.
Niyonsenga Thomas avuga ko ibirayi babirangura n’abahinzi ku buryo bitakoroha ko umuhinzi uzana ibirayi aba akoresheje EBM, icyakora ngo hanzuwe ko bakoreha ibyemezo by’amakusanyirizo kugira ngo batware ibirayi ku masoko.
Kugeza ubu ibirayi byongeye kuboneka ku isoko rya Muhanga, aho nibura ikilo kimwe kiri hagati ya 220Frw na 250Frw, bitewe n’ubwoko bw’ibirayi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe . Ese ko ibiciro byazamutse kandi bikavugwako ari kubera intambara iri Hagati ya Ukraine na ba Russian. Ibyo kurya nku muceri Ni sukari Ni Biva hano iwacu mu Rwanda. Nonese intambara iri Hagati ya Ukraine na ba Russian iri kubera mu Rwanda. Kabuye Sugar iva Muri Russia. Byose si made in Rwanda .ibyo kurya Biva I Rwanda na mamvu yo kubizamura cyeretse ubwo Nimba intambara ya Ukraine na ba Russian iri kubera mu Rwanda. Murakoze Mutuvuganire.
EBM ntizikwiye gukoreshwa nabasoreshwa bose wasabwa gukoresha EBM ushobora gucuruza utazi no kwandika ntiwatunga computer utazi no kuyifungura abashyiraho amategeko bajye bamenyako biriya bije bamwe tutazi no gusoma