Muhanga: Hoteli yari imaze imyaka 17 mu mushinga igiye kubakwa

Hoteli yari imaze imyaka 17 mu mushinga yagombaga kubakwa mu Karere ka Muhanga igiye kubakwa ihuriweho n’Uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi, ari na ryo zina Hotel izahabwa kuko yiswe ‘RMK (Ruhango, Muhanga Kamonyi) Resort Hotel’.

Ikibanza kimuriwemo Hotel RMK
Ikibanza kimuriwemo Hotel RMK

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwanzuye ko iyi hoteli izaba ifite inyenyeri eshanu izubakwa mu Murenge wa Shyogwe haruguru y’igishanga cya Rugeramigozi, nyuma yo kwimurirwa ikibanza bimaze kugaragara ko icyari cyarateganyijwe kitakijyanye n’urugero rw’amahotel y’icyitegererezo.

Mu mwaka wa 2003 ubwo Perezida wa Repubulika Kagame yasuraga icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, yagiranye ibiganiro n’abikorera baho bemeranya kubaka hoteli y’icyitegererezo, yajya yakira abahagana ndetse anemera gutanga miliyoni 10frw icyo gihe ngo hoteli yubakwe.

Icyo gihe haguzwe ikibanza mu Murenge wa Nyamabuye mu mpinga y’agasozi ka Binunga maze abaturage barimurwa, ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya inzego zitandukanye ntizahwemye kwibutsa kubaka iyo hoteli ariko birananirana, kugeza n’ubwo ikibanza cyayo cyubatswemo ibigega by’amazi.

Inzego zitandukanye kandi zakomeje gusaba ko ibyo bigega bisenywa ikibanza kigakoreshwa ibyo cyari kigenewe ntibyakorwa, mu mwaka ushize akaba ari bwo hafashwe umwanzuro wo kwimurira iyo hoteli mu Murenge wa Shyogwe, mu kindi kibanza kinini ugeraranyije na hoteli y’inyenyeri eshanu nk’uko abayobozi batandukanye n’ubundi bagiye babifataho imyanzuro.

Ni iki cyatumye hoteli itubakwa?

Mu kibanza cya mbere hubatswe ibigega by'amazi
Mu kibanza cya mbere hubatswe ibigega by’amazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwakomeje gusobanura ko impamvu nyamukuru yatumye hoteli yatewe inkunga na Perezida Kagame itubakwa, byaturutse ku mihindagurikire y’imiterere y’inzego z’ubuyobozi ubwo icyari Perefegitura ya Gitarama yavanwagaho, ndetse n’uturere tuyigize tugahinduka.

Gitarama yahise iba Muhanga, maze Uturere twa Ruhango na Kamonyi twari tuyigize na two tugira ubwigenge n’ingengo zatwo z’imari, bituma ikibanza cyari kimaze kugurwa gisigara mu maboko y’Akarere ka Muhanga gusa.

Hakomeje gukorwa ibiganiro ngo utwo turere n’ubundi dukusanye amafaranga twubake iyo hoteli birananirana ndetse n’abikorera birabananira, ariko inzego zasuraga ahagombaga kubakwa iyo hoteli zikanenga uko abayobozi bitwaye mu kibazo.

Urugero ni nko muri Werurwe 2016, ubwo hamurikwaga raporo ku ngendo abadepite bakoreye mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi icyenda mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’igihugu, bakanenga uburyo iyo hoteli itubakwa ndetse bigafatwa nk’agasuzuguro ku Mukuru w’Igihugu.

Ikibanza cyarahinduwe Guverineri Kayitesi ahabwa inshingano zo kubakisha iyo hoteli

Nyuma y’uko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikomeje kwibutsa ibyo kubaka hoteli isa n’iyananiranye, hafashwe umwanzu wo kuyimurira mu kindi kibanza cy’akarere giherereye mu Murenge wa Shyogwe.

Habaye gusura icyo kibanza no gukora inama nyinshi kugeza n’ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ubwo yahererekanyaga ububasha na Guverineri wari ucyuye igihe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo yasabwe kuzubaka iyo hoteli.

Guverineri Kayitesi avuga ko ikigo kizakora inyigo n’igishushanyo cy’inyubako ya hoteli cyamaze kuboneka kandi cyatangiye imirimo nyuma hakazatangira gushyira mu bikorwa, ariko igihe ntarengwa cyo gutangira imirimo kikaba kitaratangazwa.

Ubwo Abadepite basuraga ikibanza muri 2016 banenze kutubaka Hotel yatewe inkunga na Perezida Kagame
Ubwo Abadepite basuraga ikibanza muri 2016 banenze kutubaka Hotel yatewe inkunga na Perezida Kagame

Agira ati “Amakuru agezweho kuri iyi hoteli ni uko Kompanyi igomba gukora inyingo n’igishushanyo mbonera cya hoteli yabonetse kandi imirimo ikaba yaranatangiye”.

RMK Resort Hotel niyuzura izaba ibaye hoteli ya gatatu mu Mujyi wa Muhanga, ikaba yakunganira izisanzwe mu kuzamura ubukerarugendo n’ishoramari, kuko hari bimwe mu bikorwa bitarabasha kuhabera ahanini bigaterwa n’imbogamizi zo kwakira abashyitsi.

Urugero ni nk’amasiganwa ya Tour du Rwanda ku magare aho byagaragaye ko Muhanga idafite ibikorwa remezo bihagije ngo icumbikire abaryitabira uko bakabaye nk’uko biteganywa n’imitegurire y’irushanwa.

Uturere twa Ruhango, Kamonyi na Muhanga ni two tugiye gushora muri iyi hoteli, ndetse n’abikorera muri utwo turere bakaba basabwa kwitegura gushoramo imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakwiye pe,niko bahugira kubivuaga nibabishyire mubikorwa,nkumujyi wubucuruzi utagira hotel ikomeye si byiza

samson yanditse ku itariki ya: 21-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka