Muhanga: Hashize amezi 10 hari icyuho cy’abakozi b’Akarere basaga 40

Amezi icumi arashize kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 abakozi b’Akarere basaga 40 beguye, abandi bahagarika akazi, abandi barasezera kubera impamvu zitamenyekanye kuko buri wese yagiye yandika agaragaza impamvu bwite.

Ibiro by'Akarere ka Muhanga
Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gukora ipiganwa ku myanya idafite abakozi ariko abakozi bari hafi yo gushyirwa mu myanya kuko ibizamini byose byamaze gusohoka.

Ku bijyanye no kuba hari abavuga ko Akarere ka Muhanga katitwaye neza mu mwaka w’imihigo wa 2019-2020 kuko kakunze kuza mu myanya ya nyuma, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko ntawabura kuvuga ko kubura kw’abakozi byagize ingaruka koko.

Agira ati “Ni byo koko niba hari umukozi utari mu mwanya agasimbuzwa undi na we ufite izindi nshingano ntibyabura guteza icyuho mu kazi, ariko twagerageje ibishoboka ku buryo akazi gakomeza gukorwa turashimira ahubwo abakoze izo nshingano z’abari badahari”.

Yongeraho ko icyorezo cya COVID-19 cyakereje ibikorwa byo gushyira abakozi mu myanya kuko hari n’imwe muri yo isa n’itarakoraga muri icyo gihe ariko hakomeje gushakwa uko hakorwa ipiganwa kandi byarakozwe ku buryo mu gihe cya vuba abakozi bashobora gushyirwa mu myanya.

Ku kijyanye no kuba abakozi bari bakwiye kujya basezera, begura cyangwa bahagarika akazi, hakaboneka abandi babasimbura nk’uko hari hamwe usanga abakozi basimbuzwa vuba, Kayiranga avuga ko bikwiye kuzaganirwaho n’inzego bikaba byakemuka kugira ngo serivisi zidahagarara.

Icyakora avuga ko bigoye kuko umukozi ashobora guhagarika akazi, kwegura cyangwa gusezera mu kazi bitunguranye ku buryo ntawavuga ko hahita haboneka undi ufata inshingano ze byihuse.

Agira ati “Umukozi aratungurana mu gusezera ku kazi yenda ahisemo kujya kwikorera ibindi cyangwa kujya gukora ahandi, icyo gihe hari amategeko ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta abigena ariko biramutse bigaragara ko kubika abakozi basimbura abandi mu gihe byafasha, abantu bazabiganiraho hakaba hagira imyanzuro ifatwa”.

Abakozi b’Akarere basezeye, abandi bagahagarika akazi barimo abayobozi b’amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itandatu, na bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.

Urutonde rw’abatsindiye kuyobora imirenge rwarasohotse ubu hakaba hari gusuzumwa ubujurire bw’abakoze batishimiye ibyavuye mu bizamini kugira ngo hemezwe burundu abajya mu kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo Muhanga ibisangiye n’uturere twose, na Bugesera bamwe beguzwaga ntibarasimbuzwa.
Be kwibeshyera ko aribyo byatumye batesa imihigo uturere twinshi dukeneye abakozi cyane abo mu utugari

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Nuko nyine

Gg yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka