Muhanga: Hari aho insengero zafunzwe kubera ubwiyongere bw’abandura Covid-19
Ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, bwatumye hafatwa ingamba zirimo no kuba insengero n’udusoko duto duto tuzwi nka ‘Ndaburaye’, bifungwa igihe cy’ibyumweru bibiri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko iyo myanzuro yafashwe nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2021, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagaragaje ko Akarere ka Muhanga ari aka kabiri mu kugira abanduye Covid-19 benshi nyuma y’Umujyi wa Kigali, izo ngamba nshya zigatangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2021.
Iminsi ine ishize ni bwo ubwandu bwa Covid-19 bwatangiye kuzamuka, ku wa 30 Kamena abanduye bakaba bagera kuri 96, imibare myinshi ikaba yiganje mu kagari ka Gahogo mu mujyi wa Muhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko impamvu nyamukuru z’ubwandu bwiyongereye ari ukwirara abantu ntibakurikize ingamba kuko usanga nk’amazu y’ubucuruzi atakigira ahantu ho gukarabira.
Avuga ko hari n’izindi ngamba abantu badohotseho, aho usanga bacucitse aho bakorera, gufungura utubari mu buryo butemewe no kuba abantu bari basigaye badahana intera kandi bagasurana cyangwa bagakora ibirori bitemewe.

Hafashwe ingamba zo gufunga insengero no kugabanya abakorera ku maduka no mu isoko
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko kubera kudohoka byacaga amarenga yo kugira ubwandu bwinshi ari na byo byabaye, hagahita hafatwa ingamba zihariye mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, aho ibyiciro by’abantu byinshi bigaragaramo ubwandu.
Agira ati “Twarebye ibikorwa bihuza abantu benshi tugabanyamo kugeza kuri 50% cyangwa bimwe turabihagarika igihe bigaragara ko ntacyo byahungabanya gikomeye ku buzima bw’abantu, nk’insengero twabaye tuzifunze muri iyo mirenge mu byumweru bibiri maze turebe ko kudahura kw’abantu byagabanya imibare y’abandura”.
Yongeraho ati “Twasabye ko udusoko duto duto twa buri munsi ‘Ndaburaye’ twaba duhagaze, amasoko ya Misizi, Kinini na Cyakabiri hagaragaremo gusa ibyo kurya n’amatungo, na ho urujya n’uruza rw’abantu mu mujyi wa Muhanga rukagabanuka, aho twagabanyije inzu z’abacuruzi 50% bakajya bagurana kuza gukora kugira ngo turebe ko icyorezo twagica intege”.
Imirenge y’icyaro nta kibazo ifite gikomeye ariko na bo basabwa gukurikiza ingamba
Meya Kayitare avuga ko imirenge y’icyaro nta bibazo by’ubwandu bwinshi bihari kuko aho bwari bwagaragaye hafashwe ingamba bukagabanuka ku buryo hari n’aho bwashize, ari na yo mpamvu guhangana na bwo mu mujyi bisaba ingamba zihariye.

Avuga ko imirenge ya Kiyumba mu Kagari ka Rukeri mu mudugudu wa Nundwe wasangaga imibarey’abandura igaragara muri uwo mudugudu, gusa kubuhashya byahise byoroha, na ho mu murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Ngaru na ho ubwandu bukaba burimo kugabanuka hifashwishijwe gushyiraho ingamba zirimo gusura abarwariye mu ngo no gushyiraho amarondo y’amanywa.
Ubuyobozi butangaza ko igihe byagaragara ko ubwandu bukomeje kwiyongera kandi abantu barenga ku mabwiriza hafatwa izindi ngamba zikomeye zirimo no kuguma mu rugo, bukaba busaba abaturage kubigira ibyabo birinda kugira ngo ingamba zafashwe zitange umusaruro.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Tugomba gukurikiza Amabwiriza kugira ngo ikicyorezo tugitsinde burundu?
Kwambara agapfukamunwa
Gukaraba
Guhana intera ya 1m
Nibindi
Tugomba gukurikiza Amabwiriza kugira ngo ikicyorezo tugitsinde burundu?
Kwambara agapfukamunwa
Gukaraba
Guhana intera ya 1m
Nibindi
Tugomba gukurikiza Amabwiriza kugira ngo ikicyorezo tugitsinde burundu?
Kwambara agapfukamunwa
Gukaraba
Guhana intera ya 1m
Nibindi
Ikibazo si uko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu “abakristu nyakuri”.Dore urugero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,military and police officers,etc…),bitwaga abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bashinjwa Genocide.Iyo muli 1994 Abayobozi b’u Rwanda nibuze 30% baba Abakristu nyakuri,nta Genocide yari kuba.Yezu yerekanye ko Abakristu nyabo ari bake cyane.Urugero,intambara zuzuye mu isi,ahanini ni abakristu barwana n’abandi bakristu.Ubusambanyi,ruswa,amanyanga,etc..,bikorwa n’abitwa abakristu.Amadini ni organisations zigamije kwishakira imibereho gusa,bitwaje bible na korowani.Mwibuke abakuru b’idini rimwe rikomeye cyane hano mu Rwanda,bashinja kunyereza 6 billions (milliards) Frw,nyamara bo bavuga ko “buzuye umwuka wera”!!! Biteye ubwoba.