Muhanga: Hari abahanirwa kwangiza ibidukikije ariko ntibisubireho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abakora muri za kariyeri barangwa n’agasuzuguro, kuko bahanwa ntibigire icyo bibabwira ngo bisubireho, ahubwo bagakomeza kunyuranya n’amategeko.

Imodoka zipakira umucanga zinyura mu mazi kandi bibujijwe kuko ari ukwangiza ibidukikije
Imodoka zipakira umucanga zinyura mu mazi kandi bibujijwe kuko ari ukwangiza ibidukikije

Ibyo byatumye nibura kompanyi eshanu kuri 19 zicukura amabuye zihagarikwa kubera ibikorwa byazo byangiza ibidukikije, bikaba byanatwara ubuzim bw’abaturge igihe bikomeje gukorwa nta guhindura imyumvire.

Zimwe mu ngero ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ku bahanirwa ibikorwa byangiza ibidukikije, no kunyuranya n’amabwiriza agenga ubucukuzi, hari nka Kompanyi yitwa SOREMI na Afri Ceramics, zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Nyarusange na Cyeza.

Nka Afri Ceramics yo ikaba iherutse no gupfusha umukozi wayo aho yagwiriwe n’ikirombe, akamaramo hafi iminsi 30 atarakurwamo, kubera ko yari kure cyane mu kuzimu kandi aho cyamugwiriye hakaba haracitse inkangu nini.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko abakora ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko babihanirwa, kandi amande ari hejuru cyane ariko ugasanga baremera kuyishyura bagakomeza gukora bangiza ibidukikije, ari nayo mpamvu hashyirwaho ibihano bikomeye birimo no guhagarikirwa imirimo.

Amakamyo anyura i buryo n'i bumoso bw'ikiraro cyo mu kirere cyambutsaga abaturage ashobora kucyangiza
Amakamyo anyura i buryo n’i bumoso bw’ikiraro cyo mu kirere cyambutsaga abaturage ashobora kucyangiza

Agira ati “Hari ibihano bihanitse twagiye tubaha harimo gucibwa amande kugeza kuri miliyoni eshanu na zirindwi, ariko ugasanga baracyafite umutima wo kudahinduka, kuko bakomeza gukora amakosa, ariko tuzakomeza kujya tuganira nibura rimwe mu gihembwe kugira ngo duhindure imikorere”.

Yongeraho ko ubu akarere gafite abakozi batanzwe n’ikigo gishinzwe Ubucukuzi, Mine na PeteroLi (RMB) bazobereye mu bucukuzi, ku buryo ubu basigaye bigira hamwe uko ibibazo biterwa n’ubucukuzi byakwirindwa mbere y’uko bigira ingaruka ku buzima, ababirenzeho bagahagarikwa.

Agira ati “Muri Kompanyi 19 nibura eshanu twarazihannye zikomeza kwangiza kugeza ubwo dutangira kuzihanisha kuzifungira. Ubu eshanu muri zo twarazifungiye, kuko usanga hari igihe bakora bihishe bakemera no kwishyura amande ariko bagakomeza gukora”.

Gupakiria mu mazi ntibyemewe
Gupakiria mu mazi ntibyemewe

Avuga ko Akarere ka Muhanga kiganjemo ubucukuzi ku buryo ahatari amabuye y’agaciro hari imicanga igurishwa mu bwubatsi, kugeza n’ubwo hari n’abaturage usanga babigiramo uruhare bakishora mu bucukuzi butemewe.

Hari n’abacukura imicanga nabo bangiza ibidukikije barahanwa ntibumve

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, atangaza ko hari n’abakora ubucukuzi bwa kariyeri bangiza ibidukikije bagahanwa ariko ugasanga binangira kubahiriza ibisabwa, ahubwo bakishyura amande bagakomeza gukora.

Urugero atanga ni urwa Bapfakurera Frederic ukorera ku mugezi wa Biringaga mu Murenge wa Cyeza, abayobozi basuye bakamwereka ibyo akurikiza, ariko akabirengano na n’ubu ukaba usanga imodoka zipakira umuca mu mugezi akoreraho zinyura mu mazi, zikangiza n’ibikorwa remezo by’imihanda kandi binyuranyije n’amabwiriza.

Agira ati “Twebwe n’ubwo duhana abantu ariko usanga bakomeza kwinangira bakishyura n’amande usanga aruta cyane ibyo binjiza, ariko ukayoberwa impamvu bakomeza kwizirika kuri ibyo bintu bakora kandi bibahombya”.

Bizimana avuga ko ubukangurambaga no kwigisha uko hakorwa ubucukuzi bunoze, bikomeza gukorwa kandi ko abazakomeza kwinangira n’ubundi bazahanwa hakurikijwe amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzanasabire kurenganurwa abaturage bomumurenge wa shyogwe akagali ka Mubuga bahatiwe kuhabwa ingurane irihasi nyuma yiminsi 10 yonyine babasinyishije hagahita hasohoka igiciro gishya basanga gikubye inshuro 36 yicyo babasinyishijeho nahagiye kubakwa stade mpuzamahanga
Nukuri nimuvugire ababaturage kuko nabo kubona ahandi bagura biragoye kuko igiciro kirihejuru nimukuriraneneza ikikibazo

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 6-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka