Muhanga: Hari abagitegereje ko bagobokwa kubera Guma mu Rugo

Mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Rutenga hari abaturage bavuga ko Guma mu Rugo ikomeje bakwicwa n’inzara, kuko hashize iminsi isaga 10 bataragobokwa ngo bahabwe ibyo kurya mu gihe imirimo yabo yahagaze.

Hari abagitekereje guhabwa ibiribwa
Hari abagitekereje guhabwa ibiribwa

Nsekanabanga Damascène avuga ko amaze imyaka itatu mu mujyi wa Muhanga aho yaje avuye mu Murenge wa Rugendabari, akaba avuga ko afite inzara kuko ubusanzwe arya ari uko yatoraguye ibintu ahajugunywa imyanda.

Habimana Augustin na we amaze imyaka 20 atuye muri Rutenga akaba atunzwe no gukora ibiraka ubu kurya bikaba bimugoye, kuko ubuyobozi bwababwiye ko bakomeza gutegereza ariko barahebye.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rutenga avuga ko abantu 100 ari bo bahawe ibyo kurya hagendewe ku baturage bazwi batuye mu mudugudu wa Rutenga kandi bababaye cyane kurusha abandi, bikaba bishoboka ko hari abashonje batabonye ibyo kurya.

Agira ati “Abaturage bahawe ibyo kurya ariko ntabwo bihagije abayifuzaga bose, buriya nta muntu wakwanga ibyo kurya ni yo mpamvu harebwe gusa ababaye cyane kurusha abandi ariko hari n’abasigaye ubuyobozi bw’akarere bwari bwavuze ko na bo bahabwa ibyo kurya. Gusa ntabwo byahise biboneka abantu basa nk’aho bigaragambije”.

Ku kijyanye no kuba hari abavuga ko ibyo kurya byahawe abifite abashonje bakaviramo aho, uwo muyobozi avuga ko hari ibintu bikwiye kuba bititiranwa n’ibindi kuko hari igihe nk’umuhinzi wa hano mu mujyi yifuza ibyo kurya kandi akazi ke katarahagaze, umugore w’umushoferi yabihabwa bikitwa ko bihawe umuntu wishoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko buri wese ukeneye ibyo kurya bitamugeraho ariko ababaye cyane kurusha abandi byabagezeho.

Avuga ko muri rusange imiryango yahawe ibyo kurya kubera ingaruka za Guma mu Rugo isaga 1000 kuko ari bo bari bababaye cyane kurusha abandi, icyakora ngo imiryango isaga 2000 ni yo yari ikeneye ibyo kurya kandi gahunda yo kubitanga iracyakomeje.

Agira ati “Abantu bose ntabwo wabona ibyo kurya ubahaye ariko abababaye cyane kurusha abandi kubera ingaruka za Guma mu Rugo twabahaye ibyo kurya kandi gahunda irakomeje. Ntabwo ari byinshi ngo bigere kuri buri wese ariko ku bufatanya n’ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa ibyabonetse twabibagejejeho”.

Nsekanabanga na Habimana bategereje ko bagobokwa
Nsekanabanga na Habimana bategereje ko bagobokwa

Ntivuguruzwa Landouard avuga ko ibyo kurya byahawe abishoboye abakene bagasigara akifuza ko hakwirindwa amarangamutima mu kugoboka abashoje, kuko na we ubwe yiboneye ko hari ababihabwa bitanyuze mu mucyo.

Agira ati “Biragaragara ko ibyo kurya bitangwa twese ni Guma mu Rugo, ariko hari ababiha abo bafite ibyo bahuriyeho, iyaba byatangwagwa hakoreshejwe uko umuntu ameze n’uko ateye kuko harimo ibitameze neza”.

Harabura umunsi umwe ngo ingamba zo gushyira muri Guma mu Rugo imirenge irindwi y’Akarere ka Muhanga irangire, hakaba hategerejwe kureba niba iminsi yiyongera cyangwa Guma mu Rugo ikurwaho ubuzima bukongera gusubira nka mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibategereze amaherezo amaso azahera mu kirere, muzarya abandi bahaze, bazahaga ryari, ibi biryo bya Guma Murugo niba bihabwa Abo byagenewe isi yaba paradizo, i GISENYI muri Rubavu hari Stock y’akagari kakunzwe gushirwa mu majwi n’abagaturiye ko babona imodoka iza bagapakurura n’ijoro haza indi bagapakira bikagenda, ahubwo bakazana ibishyimbo utamenya utamenya Aho babikuye kubera ko Mu kilo1 utabonamo irobo kuber’ububi bwabyo, nibyo bita kawunga kandi ari bya bisigazwa bakora mo ibiryo by’amatungo,

ABUBU yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka